AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Umugore yasambanyirijwe ku muhanda abantu barebera

Kenya : Umugore yasambanyirijwe ku muhanda abantu barebera
25-04-2018 saa 14:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8457 | Ibitekerezo

Benshi bakozwe ku mutima n’amashusho yakwirakwije agaragaza umugore uri gufatwa ku ngufu n’umwana wo mu muhanda (mayibobo), aho yari yamuryamishije muri rigore arimo kumusambanya ku myanywa y’ihangu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018, nibwo hagaragaye aya mashusho yiriwe akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga aho umuhungu ugaragara nk’ukiri muto yarimo asambanya ku ngufu umugore muri rigore ku ruhande rw’umuhanda abandi bamuhagarikiye.

Aya mashusho amara igihe cy’iminota ibir n’igice yiriwe ikwirakwiza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Kenya aho uyu muhungu wo ku muhanda yarimo asambanya ku ngufu umugore ndetse abandi bana bagenzi b’uyu muhungu barimo barebera abandi bishima hejuru y’uyu mugore watabazaga asaba ubufasha.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Nairobi, Nicholas Kamwende yavuze ko nawe yabonye iyi video ndetse kuri ubu bakaba bahamagaje uyu mugore kugira ngo bamubaze kuri izi nsoreresore zamukoreye ibikorwa by’urukozasoni.

Ikinyamakuru Nairobi News dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu mugore atari yagera kuri Polisi ngo ibashe kumufasha gukurikirana uyu wamufashe ku ngufu dore ko yari ari kumwe n’insoresore bivugwa ko babana hano ku mihanda muri uyu Mujyi wa Nairobi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA