AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kizza Besigye wari wongeye gutabwa muri yombi yarekuwe

Kizza Besigye wari wongeye gutabwa muri yombi yarekuwe
5-11-2019 saa 12:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 392 | Ibitekerezo

Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yatangaje ko ubu yarekuwe nyuma y’ uko ejo ku wa Mbere yari yatawe muri yombi.

Besigye yavuze ko ameze neza ndetse ashimira abantu bamushyigikiye muri icyo gihe yamaze afunze, ariko avuga ko uko yari amerewe ari "ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu".

Mu mpera z’ icyumweru gishize, Besigye yari yaherekeje umugore we Winnie Byanyima i Geneve aho yagiye gutangira imirimo mishya nk’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryo kurwanya SIDA, UNAIDS nk’uko uyu muryango wabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Besigye wigeze kuba umuganga bwite wa Perezida Museceni, yahise agaruka muri Uganda gukomeza ibikorwa bye bya politiki.

Polisi yataye muri yombi, Besigye nyuma yo kumushinja guparika imodoka ye hagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha uwo muhanda wo mu murwa mukuru Kampala.

Ariko umwe mu banyamakuru bo muri Uganda yavuze ko Besigye umukuru w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) yari mu nzira agiye kugeza ijambo ku mbaga y’abamushyigikiye ubwo polisi yamutaga muri yombi.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari guhererekanywa videwo igaragaza Besigye arundumurirwaho amazi menshi na polisi.

Polisi ihita imena ikirahuri cy’imbere cy’imodoka ye, ikamusohoramo igahita imuta muri yombi, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda kitegamiye kuri leta.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Besigye na Bobi Wine umudepite n’umunyamuziki bemeje ko bishyize hamwe ngo bazahangane na Perezida Yoweri Museveni, uri ku butegetsi guhera mu 1986. Amatora ya perezida muri Uganda ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA