AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Malawi : Umugore wa Visi Perezida yakoze indirimbo ya rap yo gufasha umugabo we kwiyamamaza

Malawi : Umugore wa Visi Perezida yakoze indirimbo ya rap yo gufasha umugabo we kwiyamamaza
4-05-2019 saa 15:37' | By Rukundo Irené | Yasomwe n'abantu 968 | Ibitekerezo

Mary Chilima yashyize hanze indirimbo yo mu bwoko bwa rap agamije gushishikariza abaturage bo mu gihugu cya Malawi kuzatorera umugabo we kuba Perezida w’iki gihugu mu matora azaba kuwa 21 Gicurasi 2019.

Mary Chilima asobanura impamvu yahisemo kwamamaza umugabo we abinyujije mu ndirimbo, yatangaje ko icyabimuteye ari uko igihugu cyabo kigizwe n’urubyiruko rwinshi kurusha abantu bari mu za bukuru bityo bizatuma ubutumwa ashaka gutanga bugera kuri benshi.

Yagize ati “Bivugwa ko Afurika ari umugabane ufite abantu benshi bakiri bato aho umubare munini ari abari munsi y’imyaka 40. Naho muri miliyoni 18 zituye muri Malawi, 70% byazo ni abari munsi y’imyaka 30. Ibi bituma Malawi iba igihugu kirimo urubyiruko rwinshi.”

Mary Chilima akomeza avuga ko urubyiruko rw’ubu rudakunda gukurikirana ibintu bya politiki cyane ahubwo rwikundira indirimbo ndetse n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro by’umwihariko indirimbo za rap.

Ati “Bityo rero, iyo uri umunyepolitiki kandi ukeneye kugeza ubutumwa ku rubyiruko ugomba gukoresha ibyo bakunda. Niyo mpamvu nahisemo gukora indirimbo kugirango ngere ku rubyiruko mu buryo bworoshye.”

Mu matora iki gihugu kigiye kujyamo, abakandida bazaba bahatanye ni batatu aribo, Peter Muhtarika uri ku butegetsi ubungubu, Saulos Chilima uri ku mwanya wa Visi Perezida na Lazarus Chakewa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA