konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Mozambique: Abegereye inyanja urupfu rurabagera amajanja

Mozambique: Abegereye inyanja urupfu rurabagera amajanja
15-03-2019 saa 09:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5422 | Ibitekerezo

Abaturage batuye mu mujyi munini ukora ku Nyanja y’ Abahinde mu gihugu cya Mozambique baburiwe ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera umuyaga mwinshi ugiye kwibasira iki gice.

Uyu muyaga ufite umuvuduko w’ ibilometero 225 ku isaha uzararika ibikorwaremezo byo mu mujyi wa Beira utuwe n’ abantu 500 000 nk’ uko byatangajwe n’ Ikigo cy’ Ubumenyi bw’ Ikirere cy’ Ubufaransa.

Uyu muyaga uri gusatira Mozambique uje ukurikira imvura nyinshi iherutse guhitana abaturage 100 muri Mozambique na Malawi.

Beira niwo mujyi wa kane munini muri Mozambique, kandi niwo cyambu cy’ ibicuruzwa bica mu mugezi wa Pungwe bijya muri Zimbabwe.

Météo France yavuze ko uyu muyaga uzashyira mu kaga ubuzima bw’ abatuye kuri iyi nkombe ya Mozambique. Uyu muyaga ngo ushobora no kuzongera umuvuduko ibyago bikiyongera.

Mozambique yaherukaga kwibasirwa n’ umuyaga nk’ uyu muri 2000 icyo gihe uwiswe Eline wahitanye abantu 350 abarenga 650,000 bakurwa mu byabo.

Ikigo Global Facility for Disaster Reduction and Recovery, gifatanya na Banki y’ Isi n’ Umuryango w’ Abibumbye kugabanya Ibiza no gutabara kivuga ko Mozambique aricyo gihugu cya gatatu muri Afurika mu kwibasirwa n’ ingaruka mbi z’ imihindagurikire y’ ikirere.

Imiyaga nk’ iyi ishyira ubuzima bw’ abantu mu kaga ikunze kumvikana mu bihugu birimo Indonesia na Haiti. Umuyaga uherutse kuvugwa cyane ni uwiswe Hurricanes wageze mu Bushinwa, Cuba na Leta zunze ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...