AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mwarimukazi yatewe icyuma n’ umugabo we amusanze mu ishuri

Mwarimukazi yatewe icyuma n’ umugabo we amusanze mu ishuri
20-09-2019 saa 11:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4827 | Ibitekerezo

Umwarimukazi witwa Everline Akinyi Otieno wigisha ku ishuri rya St. Paul’s Gulf Academy mu kwezi gushize yatewe icyuma n’ umugabo we amusanze mu ishuri ari kwigisha.

Uyu mwarimukazi w’ imyaka 25 akimara guterwa icyuma n’ umugabo we ku manywa y’ ihangu yahise ajya kwivuza.

Everline yabwiye abanyamakuru ko umugabo we Kevin Otieno Ochieng yinjiye mu ishuri amusaba ko amuhereza telefone ahita asohoka mu ishuri.

Mu gihe mwarimukazi yibwiraga ko umugabo we yagiye yasohotse mu ishuri asanga yamutegeye hanze ahita akuramo icyuma arakimutera.

Yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro byo mu gace Bondo. Uyu mugore avuga ko umugabo we yahoraga amutera ubwoba ko azamwica kuko mu rugo rwabo hahoraga intonganya.

Umuyobozi w’ ishuri uyu mwarimukazi wigisha witwa Indere Ambajo yemeje iby’ ubu bugizi bwa nabi anemeza ko Kevin Otieno Ochieng yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho kugerageza kwica umuntu.

Uyu mugabo yafashwe n’ abaturage ubwabo bamujyana kuri sitasiyo ya polisi barakaye cyane.

Bitunguranye uyu mugabo w’ imyaka 32 yahise arekurwa ku mpamvu zidasobanutse nk’ uko byatangajwe na The Standard dukesha iyi nkuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA