AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Namibia : Imyigaragambyo y’abamagana ihohoterwa rikorerwa abagore yafashe indi ntera

Namibia : Imyigaragambyo y’abamagana ihohoterwa rikorerwa abagore yafashe indi ntera
12-10-2020 saa 04:19' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 929 | Ibitekerezo

Polisi yo mu Murwa Mukuru wa Namibia, Windhoek, yateye ibyuka bihumanya n’amasasu ya palasitike mu baturage bari bari mu myigaragambyo yo kwamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa abagore muri iki gihugu.

Imibare igaragaza ko Namibia ari kimwe mu bihugu bifite abagore benshi bahohoterwa ku Isi barimo abafatwa ku ngufu ndetse n’abakorerwa irindi hohoterwa ritandukanye.

Nko mu murwa mukuru, Windhoek habarurwa abagore barenga 200 bahohoterwa nibura buri kwezi.

Imyigaragambyo imaze iminsi yarakajije umurego muri uyu Mujyi no mu bindi bice by’igihugu yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize ndetse n’ikomeje gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu basaba Perezida Hage Geingob ko yashyiraho amategeko adasanzwe kubera iri hohoterwa ryiganjemo irishingiye ku gitsina rikorerwa abagore.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020, abagore benshi bigabije imihanda berekeza kuri kimwe mu bigo by’ubucuruzi gikomeye I Windhoek, gusa imyigaragambyo yabo yaje gukomwa mu nkokora na Polisi yabaminshemo ibyuka biryana mu maso.

Umugore wa Perezida w’iki gihugu, Monica Geingos Kalondo aherutse kugaragaza ko ashyigikiye iyi myigaragambyo ikomeje gukaza umurego muri iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA