AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nigeria : Abitwaje intwaro bateye gereza abayifungiyemo baratoroka

Nigeria : Abitwaje intwaro bateye gereza abayifungiyemo baratoroka
19-10-2020 saa 16:35' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 775 | Ibitekerezo

Imfungwa zigera kuri 200 zacitse gereza nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda binjiye muri gereza mu mujyi wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria.

Ababibonye bavuga ko abateye bafunze umuhanda werekeza kuri iyo gereza bakabuza abandi bose bakoresha uyu muhanda kuwunyuramo.

Binjiriye ku marembo ya gereza barusha imbaraga abarinzi bayo, bituma imfungwa zisohoka.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje imyigaragambyo ya #EndSARS yo kwamagana urugomo rw’itsinda rya polisi ryari rishinzwe kurwanya abajura muri Nigeria.

Polisi muri Nigeria ivuga ko abantu bikinga muri iyo myigaragambyo ya #EndSARS bari gukora ibitero kuri station za polisi muri uwo mujyi.

Polisi ivuga ko abigaragambya bakuye imbunda n’amasasu mu bubiko bw’intwaro, bakanafungura abari bafungiye kuri polisi mbere yo gutwika aho bateye.

Ubutegetsi bwa leta ya Edo ubu bwatangaje amasaha 24 y’umukwabu udasanzwe muri uwo mujyi nyuma y’ibyo bitero no gutoroka kw’imfungwa muri gereza y’umujyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA