konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Sudan: Imyigaragambyo yagarukanye ubukana buruta ubwa mbere

Sudan: Imyigaragambyo yagarukanye ubukana buruta ubwa mbere
14-05-2019 saa 11:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1827 | Ibitekerezo 1

Mu gihugu cya Sudan abasivile 5 n’ umusirikare umwe barasiwe mu myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ uko abajenerali bafashe igihugu bahuye n’ abayobozi babigaragambya bakananirwa kumvikana ku ishyirwaho ry’ ubutegetsi bwa gisivile.

Ni nyuma y’ uko umushinjacyaha mukuru avuzeko icyaha Omar el Bashir aregwa cyonyine ari urupfu rw’ abantu baguye mu myigaragambyo basaba ko yegura.

Uyu musirikare wari ufite ipeti rya majoro n’ aba baturage barasiwe imbere y’ ikicaro cya gisirikare I Khartoun aho abigaragambya baciye ingando basaba ko abajenerali bakuye Bashir ku butegetsi bakabujyaho begura.

‘Abasirikare batatu n’ abasivile benshi bakomeretse, nyuma y’ aho umuntu utamenyekanye arekuriye amasasu ku bigaragambya’ Niko abasirikare bayoboye igihugu bavuze.

Mu kiganiro n’ abanyamakuru , abasirikare bafashe ubutegetsi bavuze ko mu bigaragambya harimo abasirikare.

Abigaragambya bavuga ko bashaka ubutegetsi bwa gisivile ngo barambiwe ubutegetsi bwa gisirikare. Banenga kandi abasirikare bafashe ubutegetsi ko bakuye Bashir ku butegetsi bamushinja ubwicanyi none nabo bakaba ntacyo bakora ngo buhagarare.

Ejo ku wa Mbere abigaragambya n’ abasirikare bafashe ubutegetsi bahuriye mu biganiro bigamije ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’ abasivile ariko birangira abasirikare bafashe ubutegetsi batsimbaraye. Abasirikare bashaka ubwiganze mu mitegekereye y’ iki gihugu aribyo abigaragambya badakozwa.
Umuvugizi w’ abigaragambya Taha Osman yavuze ko uyu munsi ku wa kabiri ibiganiro bikomeza, ngo bamaze kumvikana ko bagiye gushyiraho inzego eshatu: Igisirikare, Inteko Ishinga amategeko na guverinoma by’ inzibacyuho.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abasirikare bafashe ubutegetsi n’ abigaragambya bongera bakicara bagahitamo abagomba kuba bagize izo nzego uko ari eshatu hagendewe mu mashanisha.

Aya makuru Osman yabwiye ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP yanemejwe n’ umuvugizi w’ uruhande rw’ abasirikare bafashe ubutegetsi Lieutenant General Shamseddine Kabbashi.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu ntangiriro abaturage bigaragambirizaga izamuka ry’ igiciro cy’ umugati, bivaho bavuga ko bashaka ko Bashir wari umaze imyaka 20 ku butegetsi abuvaho kubera ikibazo cy’ ubukungu bitifashe neza.

Amaze kubukurwaho, abigaragambya basigaranye ikibazo cy’ uko bagiye gukomeza kuyoborwa n’ abasirikare aribyo byatumye imyigaragambyo ikomeza.

Imibare itangwa n’ ubutegetsi ivuga ko iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 65.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Niyogushimwa Alice Kuya 15-05-2019

Ngewe numva abo basevile bagomba kumvikana n’abasirikare kuko bigumye gutyo abaturage bashira baqfa ndetse n’abandi bagakomereka sawa murakoze.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...