AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

USA : Umugabo yinjiye mu iguriro ry’imboga yica arashe abantu 10 barimo umupolisi

USA : Umugabo yinjiye mu iguriro ry’imboga yica arashe abantu 10 barimo umupolisi
23-03-2021 saa 09:05' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1075 | Ibitekerezo

Igipolisi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, kiratangaza ko umugabo witwaje imbunda yinjiye mu iguriro ry’imboga agatangira kurasaba akaza kwicamo abantu 10 barimo n’umupolisi.

Iri guriro ry’imboga rizwi nka King Soopers ryagabwemo igitero n’uyu mugabo, riherereye mu mujyi wa Boulder wo muri Leta ya Colorado.

Izi mpagarara zamaze umwanya ziba, zatambutse imbonankubone ku rubuga rwa Youtube ubwo ababibonaga babitangazaga.

Ababonye iby’iki gitero, bavuga ko uriya mugabo yinjiye muri ririya guriro agatangira kurasa abo asanzemo.

Polisi ya kiriya gihugu yatangaje ibya kiriya gitero nyuma y’iminota 20 kimaze kuba, igira iti “hari umuntu urimo kurasa ku isoko rya King Soopers riri ku muhanda wa Table Mesa.”

Amashusho yafashwe n’uwari ufite camera, yumvikanamo uyu muntu aburira abantu abasaba kwigirayo kuko hari uje kubarasa ubundi amashusho agakomeza kugaragara.

Guverineri wa leta ya Colorado, Jared Polis yatangaje ubutumwa kuri Twitter yihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri kiriya gitero.

Yagize ati “Amasengesho yanjye yifatanyije na bagenzi banjye bo muri Colorado muri iki gihe cy’akababaro n’agahinda uko dukomeza kumenya ibirenzeho ku ngano y’ubu bwicanyi.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA