konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Uganda: Ibandi ryishe fureri mukuru rivuga ko yarisambanyaga

Uganda: Ibandi ryishe fureri mukuru rivuga ko yarisambanyaga
9-07-2019 saa 09:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1782 | Ibitekerezo

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi uwitwa Robert Asiimwe ushinjwa kwica Fureri Emmanuel Mugarura ndetse ivuga ko iki cyaha atagikoze wenyine.

Fureri Mugarura yari Frere Superieur Generale w’ abafureri ba Banakarooli ahitwa Kiteredde hafi ya Masaka mu mujyi wa Kampala.

Asiimwe ushinjwa kumwica byari byabanje gutangazwa ko ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kyambogo, ariko iyi Kaminuza yavuze ko atari umunyeshuri wayo.

Iperereza rya Polisi rivuga ko abicanyi bashaka kwiba imodoka y’ uyu mufureri Mugarura.

Ngo Asiimwe yagiye ku isantere ya Rubaga aho Fureri Mugarura yari yaparitse imodoka ye asaba uwari uyirinze kuyimuha avuga ko Fureri Mugarura ayimutumye.

Luke Owoyesigyire, Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala akomeza avuga ko Asiimwe yabwiye umukobwa wari urinze iyo modoka ko nyiri ubwite aramuhamagara, nuko uwo mukobwa abona numero ya Fureri Mugarura iramuhamagaye ayitabye yumva iri kugurwaho n’ umugore wagize ati “Asiimwe Fureri aramwohereje ngo umuhe iyo modoka”.

Uyu mukobwa wari urinze iyi modoka yanze kuyitanga asaba ko Fureri ubwe ajya kuyifatira anirukana Asiimwe ngo amuve iruhande.

Owoyesigyire avuga ko ibyabaye bigaragaza ko Asiimwe atari wenyine muri uyu mugambi mubisha.

Uyu mukobwa wari urinze iyi modoka yahise amenyesha umukuriye mu kazi, batangira gukurikirana ngo bamenye ibyabaye kuri Fureri Mugarura , polisi ibabwira ko yishwe.

Asiimwe ushinjwa avuga ko ibyo yakoreye Fureri Mugarura byari ukumwihimuraho kuko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dail monitor yatangaje ko ubwo Owoyesigyire yari abajijwe niba Asiimwe yarakorewe ibizami byo kwa muganga ngo bimenyekane niba koko yarahohotewe na Fureri Mugarura bishingiye ku gitsina, yanze kugira icyo abivugaho.

Nyakwigendera Fureri yishwe ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize. Umurambo we wabonetse muri corridor y’ inzu ye washyizwe mu bikapu bibiri, kimwe ku maguru, ikindi mu mutwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...