AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Umurinzi wa Janet Museveni yaterewe icyuma muri hoteli azira indaya

Uganda : Umurinzi wa Janet Museveni yaterewe  icyuma muri hoteli azira indaya
4-05-2018 saa 14:09' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6274 | Ibitekerezo

Umusirikare witwa Stephen Kangiriho ubarizwa mu itsinda ry’abarinda umugore wa Perezida wa Rupubulika ya Uganda, Janet Museveni, mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 3 Gicurasi 2018, yaraye atewe icyuma ubwo yari yasohokeye muri hoteli iri mu Mujyi wa Kabale muri Uganda.

Iyi hoteli iri ahitwa Kigongi, muri Kabale bivugwa ko ari mu gace kabarizwamo indaya nyinshi cyane binavugwa ko ari indaya yari yishimanye n’undi mugabo nyuma uyu musirikare ashaka kuyimwambura baza kutumvikana biturutse kuri iyi ndaya ahita imutera icyuma.

Uyu musirikare watewe icyuma asanzwe ayoboye ikipe irinda Madamu Janet Museveni, umugore wa Perezida Yoweri Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi, Umuco na Siporo muri Uganda.

Umuvugizi wa Polisi muri aka gace ka Kigezi ,Elly Maate yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare yatewe icyuma munda kuri ubu akaba yajyanywe ku bitaro bya Mbarara aho amerewe nabi cyane.

E ; ;y Maate kandi yakomeje avuga ko uyu mugabo ukekwaho kumutera icyuma anyuma y’imirwano yatewe n’ukutumvikana hagati yabo, yagejejwe kuri polisi kugira ngo hakorwe iperereza bamenye icyamuteye gututera icyuma umusirikare urinda Janet Museveni.

Polisi kandi yavuze ko abantu bagera kuri 54 biganjemo indaya bari bari muri aka kabari katerewemo icyuma afande Stephen batawe muri yombi aho bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabale kugira ngo bifashishwe mu iperereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA