AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda yataye muri yombi abanyamakuru benshi bari bazinduwe no kwamagana akarengane

Uganda yataye muri yombi abanyamakuru benshi bari bazinduwe no kwamagana akarengane
4-11-2019 saa 12:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1992 | Ibitekerezo

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abanyamakuru bari bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ibikorwa by’ akarengane bikorerwa bagenzi babo.

Mu bafashwe harimo umuyobozi w’ ihuriro ry’ abanyamakuru bo muri Uganda Bashir Kazibwe.

Aba banyamakuru bari mu rugendo rwerekeza ku biro bya polisi bajyanwe no gusaba abayobozi bakuru ba polisi guhagarika abapolisi bafunga abanyamakuru baba boherejwe gutara inkuru mu myigaragambyo imaze igihe ibera muri Kaminuza ya Makerere.

Mu gishize hari abanyamakuru bajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’ abantu bari bambaye imyenda ya polisi ya Uganda. Abo banyamakuru baziraga ko bari gutara inkuru y’ iyi myigaragambyo y’ abanyeshuri bo muri kaminuza ya Makerere.

Mu banyamakuru bajyanywe mu bitaro harimo babiri bakorera Nation Media Group ifite ibinyamakuru bikorera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ikorera mu mujyi wa Kampala avuga ko abo banyamakuru bari bateje akavuyo.

Umubare w’ abanyamakuru batawe muri yombi nyuma yo guterwamo ibyuka biryana mu maso bazira ko bagiye gushyikiriza Polisi impapuro zisaba abayobozi ba Polisi guhagarika ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi ntabwo uramenyekana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA