AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umugore n’abana be batandatu bahiriye mu nzu barapfa

Umugore n’abana be batandatu bahiriye mu nzu barapfa
10-02-2020 saa 08:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7476 | Ibitekerezo 3

Umugore n’abana be batandatu, barimo umwe wari ufite umwaka umwe, bahiye barapfa nyuma y’uko umuriro wibasiye inzu yabo muri leta ya Mississippi kuwa gatandatu nk’uko abategetsi babivuga.

Se w’aba bana niwe gusa warokotse uyu muriro muri iyi nzu y’imbaho. Nawe yajyanywe mu bitaro afite afite ibibazo by’ubuhumekero yatewe n’umwotsi, n’ubushye bwo ku rwego rwa kabiri. Icyateye uyu muriro ntikiramenyekana.

Abatuye hafi aha bavuga ko bishoboka ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Iyi nzu iherereye kuri 16Km uvuye mu mujyi mukuru muri iyi leta, Jackson, yubatswe mu 1951

Imitarimba igaragara ku madirishya y’iyi nzu ishobora kuba yatumye abayirimo batabasha guhunga uyu muriro baciye mu madirishya.

Nyina w’aba bana yari umwalimukazi mu mashuri abanza w’imyaka 33, abana be bari abahungu batanu n’umukobwa umwe b’imyaka hagati y’umwe kugera kuri 15.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye ikinyamakuru NBC News ati: "Bari abantu beza, aka gace kose kari mu gahinda kubera ibyababayeho".

Batanu muri aba bana babasanze bakongotse bari mu cyumba kimwe, mu gihe nyina n’undi mwana umwe bari mu kindi cyumba nk’uko umwe mu bazimya umuriro yabibwiye New York Times.

Uyu avuga ko umugabo wo muri uru rugo yahiye agakomereka ariho agerageza gukiza umuryango we.

Byafashe abazimya umuriro iminota 40 kugira ngo bazimye iyi nkongi yabaye saa sita z’ijoro ku isaha yabo.

Ubwo bahageraga basanze uyu mugabo ari iruhande rw’inzu akigerageza gukiza umuryango we nk’uko Mark Jones ushinzwe itumanaho mu gace ka Clinton abivuga.


Inzu y’ uyu muryango mbere y’uko ishya


Se w’aba bana niwe wenyine warokotse nawe ari mu bitaro

Inzu yabo yari yubakishije imbaho yahindutse umuyonga

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Bebe Kuya 12-02-2020

Yooo disi birababaje nukuri.Imana ibahe kuruhukira mu majmhoro

Rukundotheophire09@gmael Kuya 11-02-2020

Nukwihangana

Ancille Kuya 11-02-2020

Uwo mugahbo nakomeze kwihangana nabanyakwigendera lmana ibakire mubayo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...