konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugore wazindukanye icyayi agishyiriye abasirikare ba Kenya yakoze abantu ku mutima

Umugore wazindukanye icyayi agishyiriye abasirikare ba Kenya yakoze abantu ku mutima
16-01-2019 saa 16:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7514 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umugore utatangajwe amazina yazindukanye icyayi n’ imigati abishyira abasirikare ba Kenya bari baraye bahanganye n’ abarwanyi ba Al- Shabaab.

Ifoto y’ uyu mugore iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye basaba ko ubutwari bw’ uyu mugore utatinye amasasu butarenzwa ingohe.

Prince Saman yagize ati “Ntitwirengangize ubutwari bw’ uyu mugore wihanganiye imbereho n’ ubwoba agashyira icyayi abasirikare urugamba rugikomeje ngo bakomeze gutabara abandi muri #ReversideAttack ngukuriye ingofero mama”.

Uwitwa Ronn kinuthia kuri Twitter yagize ati “Ntashoboye gufata imbunda ariko yahaye icyayi abagabo bacu bambaye impuzankano ya Kenya”

Iki gitero cyatangiye ejo saa cyenda mu gitondo urugamba rwari rugikomeje kuko hari abantu bari bashimutiwe muri hoteli Dasitd2 batari bagatabawe.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nyuma yaje gutangaza ko abantu bane bari bagabye iki gitero bose bishwe, inzirakarengane zaguye muri iki gitero cy’ ubwiyahuzi Kenyatta yavuze ko ari abantu 14 mu gihe abantu 700 batabawe ari bazima.

Al Shabaab yigambye ko ariyo yagabye iki gitero ngo ihane Kenya yohereje abasirikare muri Somalia guhangana nayo.

Mu baperezida bo mu karere, Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza niwe wamaze kugira icyo avuga kuri iki gitero cy’ ubwiyahuzi aho yavuze ko yihanganishije Perezida wa Kenya, Abanyakenya n’ ababuriye ababo muri iki gitero.

Iki si cyo gitero cya mbere cy’ ubwiyahuzi kibaye muri Kenya, ahubwo ni amateka mabi yongeye kwisubiramo. Igitero nk’ iki cyagabwe ku nzu y’ ubucuruzi ya Westgate muri 2013 abantu 71 bahasiga ubuzima. Ikindi nkacyo cyagabwe kuri Kaminuza ya Garrissa gihitana abantu 148.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...