AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yapfiriye mu irushanwa ryo gutanguranwa kumara gato

Umugore yapfiriye mu irushanwa ryo gutanguranwa kumara gato
28-01-2020 saa 08:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2318 | Ibitekerezo

Uwo mugore w’imyaka 60 yafashwe n’ibisa n’igicuri ubwo yari mu irushanwa ryo gutanguranwa kumara umutsima (gateau) wo mu bwoko bwa Lamington.

Uyu mugore yapfuye ubwo yari mu birori by’umunsi mukuru w’igihugu cya Australia nk’uko BBC yabitangaje.

Bivugwa ko icyo gicuri cyamufatiye muri iryo rushanwa muri hoteli ya Hervey Bay, Queensland, mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Australia wabaye ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020.

Abari muri iryo rushanwa bari bafashwe amashusho bari barya vuba vuba uwo mutsima wari usize shokora.

Bagerageje kumutabara mu kumuzanzamura akigwa hasi ahita ajyanwa kwa muganga ariko mu nyuma aza guhwera.

Ababyiboneye bavuze ko uwo mugore yari yatsindagiye mu kanwa imwe muri izo gato ubwo yahuraga n’icyo kibazo.

Video yagiye ahabona yerekana abateguye ibirori b’iyo hoteli bari gutera intege abarushanwa, bafite ibirahure by’amazi impande yabo mbere y’uko iryo bara rigwa.

Hoteli Beach House y’i Hervey Bay yashize ubutumwa kuri facebook ihoza umuryango hamwe n’abagenzi b’uwo mugore, ataravugwa izina kugeza ubu.

Bashimiye abatwara imbangukiragutabara kuko "banyarutse kandi bakabyitwaramo kinyamwuga mu gihe ayo mahano yariko araba".

Amarushanwa yo kurya arakunzwe cyane muri Australia mu gihe cy’umunsi mukuru wa Australia Day, umunsi w’akaruhuko wibutsa igihe abanyaburayi bagereye muri Australia.

Abarushanwa kenshi batsindira ibihembo iyo bariye keke nyinshi, imigati ya pies, imigaati irimo sosiso izwi nka hot dog canke ibindi bifungurwa, bafungura mu mwanya muto cyane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA