AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunya-Uganda afungiye kuzamura amajipo y’ amagore mu mujyi

Umunya-Uganda afungiye kuzamura amajipo y’ amagore mu mujyi
9-05-2019 saa 08:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2284 | Ibitekerezo

Umucamanza wo mu mujyi wa Kampala witwa Valerian Tuhimbise yakatiye umugabo w’ imyaka 24 gufungwa by’ agateganyo azira imyitwarire idahitse.

Ubushinjacyaha bushinja Godffrey Byanyima ko tariki 7 Gicurasi 2019 yagaragaraye mu muhanda Ben Kiwanduka mu mujyi wa Kampaka azamura amajipo y’ abagore batandukanye.

Chimpreports yatangaje ko uyu mugabo yegeraga buri mugore akazamura ijipo ye akanamubwira amagambo ubushinjacyaha bwise ‘ihohoterwa.’

Ntabwo hatangajwe uko uyu mugabo yafashwe gusa yahawe umwanya ngo yisobanure cyangwa asabe imbabazi ahakana ibyaha aregwa.

Mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza kuri iki kirego umucamanza yategetse ko Byanyima aba ajyanywe gufungirwa muri gereza ya Luzira kugeza tariki 20 Gicurasi 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA