AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuryango w’ Abarundi batandatu wahitanywe n’ umusozi waridutse

Umuryango w’ Abarundi batandatu wahitanywe n’ umusozi waridutse
19-01-2019 saa 09:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1886 | Ibitekerezo

Imvura idasanzwe yaguye mu mujyi wa Bujumbura yahitanye abantu batandatu bo mu muryango muri Komine ya Kanyosha nk’ uko byemezwa n’ ubuyobozi.

Umuyobozi wa Komine Kanyosha Baziriho Ladislas yavuze ko abapfuye ari umugabo, umugore n’ abana babo.

Baziriho Ladislas yabwiye abanyamakuru ko iki kiza cyabaye saa sita z’ ijoro rishyira ku wa 18 Mutarama 2019. Uyu muryango wari uryamye mu cyumba kimwe imvura iri kugwa ikangu ikubita icyumba barimo ntihagira urukoka.

BBC yatangaje ko iyi yaridukiwe n’ umusozi yari yubatse mu manegeka. Ngo nubwo Sororezo ari agace k’ amanegeka abantu bafite ubushobozi buke barahakunda kuko hegereye umujyi wa Bujumbura.

Ladislas Baziriho yavuze ko bagiye kureba uko abantu bahatuye bahimurwa bagatuzwa ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzu zitujuje ibisabwa no gutura ahantu hatagenewe guturwa ni bimwe mu bituma imvura ihitana abantu ikanagiza ibyabo mu mujyi wa Bujumbura. Ibyangijwe n’ imvura yo kuwa 18 ntabwo biramenyekana nk’ uko byatangajwe n’ ubuyobozi bwa Komine gusa amazu yasenyutse ni 30.

Imvura nk’ iyi nanone yigeze guhitana abantu bagera ku 100 mu magepfo y’ umujyi wa Bujumbura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA