konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe ahita apfa

Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe ahita apfa
14-08-2018 saa 08:36' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2958 | Ibitekerezo 3

Umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu buhanzi, yarashwe ahita yitaba Imana ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2018.Bivugwa ko abamurashe bari bazi ko ari Bobi Wine.

Uyu mushoferi witwa Kyadondo yarashwe mu mutwe, ubwo yari mu modoka asanzwe atwaramo Bobi Wine.

Uyu mushoferi akimara kuraswa, Bobi Wine yahise yandika kuri Twitter amagambo ashinja Polisi y’igihugu cya Uganda ko ariyo yarashe uyu mushoferi yibwira ko ari we irashe.

Yagize ati “Polisi yarashe umushoferi wanjye ahita apfa.Bamurashe bibwira ko arinjye.

Uyu mushoferi witwa Yasin Kawooya, yarasiwe mu gace ka Arua aho hitegurwaga ku wa 15 Kanama 2018, amatora yo gusimbuza umudepite wari uhagarariye agace ka Arua, Abiriga Ibrahim nawe wishwe arashwe mu mezi abiri ashize.

Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka West Nile SSP Josephine Angucia yahamirije Chimpreports ko uyu mushoferi wa Bobi Wine yarashwe koko agahita yitaba Imana.

Yakomeje avuga ko iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane uwaba yahitanye uyu mushoferi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
kassim Kuya 20-08-2018

wagira ngo Uganda iyobowe nibintu byibigurube

badru Kuya 16-08-2018

wagirango uwakoze ibi niwe warashe maitre T.Nzamwita

tutu Kuya 14-08-2018

yooooo mana weee Imana imuhe iruhuko ridashira gusa birababaje kwica umuntu utakurwanyije ariko abicanyi bajye bibuka ko hariho ibihano kunkozi zibibi zose

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...