AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umusirikare wa Uganda yakataguye umugore we bya kinyamaswa yijyana kuri polisi

Umusirikare wa Uganda yakataguye umugore we bya kinyamaswa yijyana kuri polisi
17-11-2019 saa 09:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4206 | Ibitekerezo

Umwe mu basirikare ba Uganda , UPDF ukorera muri diviziyo ya 3 mu karere ka Moroto ari mu maboko y’ ubucamanza nyuma yo guhohotera umugore akamukomeretsa bikomeye ku mutwe.

Corporal Stanley Adrionzi w’ imyaka 42 yakataguye umugore we Jane Aera inshuro ebyiri ku mutwe no ku rutugu. Ibi byabaye ku wa Gatanu saa munani z’ ijoro nk’ uko bitangazwa na Radio yo muri Uganda yitwa Galaxfm.

Corporal Adrionzi yinjiye uyu mugore Aera nyuma y’ uko apfushije uwari umugabo we Lokiru Emmanuel Fericho nawe wari umusirikare wa UPDF azize impanuka y’ imodoka.

Abaturanyi bavuga ko ku wa Kane Adrionzi na Aera bagujije amafaranga muri Banki bajya kuyanywera mu kabari kari mu mujyi wa Moroto.

Umuturanyi wabo witwa Mangusho yabwiye itangazamakuru ko uyu muryango wari usanzwe ubanye neza, baganira neza. Ati “Na nimugoroba bari kumwe baganira neza. Natunguwe no kumva mu gitondo bambwira ko biriya byabaye”.

Uyu mugore Aera wakataguwe, magingo aya ari kuvurirwa ku bitaro by’ ikitegererezo bya Moroto.

Umuvugizi w’ Igisirakare cya Uganda mu gace iki cyaha cyabereyemo Telesphore Turyamumanya yamaganye iki cyaha avuga ko uyu musirikare azahanwa hakurikijwe amategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...