AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umusore wogoshaga Kim Jong-un watewe ibyuma inshuro zirenga 70, Leta ivuga ko yiyahuye

Umusore wogoshaga Kim Jong-un watewe ibyuma inshuro zirenga 70, Leta ivuga ko yiyahuye
14-09-2019 saa 10:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7852 | Ibitekerezo

Umwogoshi w’ umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un wabanje kuburirwa irengero nyuma aza kugaragara yateraguwe ibyuma inshuro 74 , Leta y’ iki gihugu itangaza ko uwo mwogoshi yiyahuye.

Mu kwezi gushize nibwo Pak Yong-Nam wari ufite imyaka 26 yabonetse mu nzu yabagamo yapfuye. Ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko Nam ‘yiyombaguye icyuma inshuro 74 ananywa uburozi bwitwa cyanide’.

Nubwo Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko uyu mwogoshi yiyahuye , itangazamakuru mpuzamahanga by’ umwihariko iryo muri Koreya y’ Epfo ryabigizeho amakenga.

Umunyamakuru Lee Dae-Jung uzwiho gukora inkuru zicukumbuye yabikozeho ubucukumbuzi aza kuvumbura ko Abanyamerika bashatse gukoresha umwogoshi wa Kim Jong Un ngo bagize umusatsi w’ uyu mutegetsi ari mu bategetsi b’ ibihangange mu Isi.

Inkuru yanditswe na Lee Dae-Jung ikanyuzwa mu kinyamakuru The Seoul Post ivuga ko ‘Kim Jong un yamenye ko umwogoshi we ari gukoreshwa ngo amwandagaze, arabimuryoza’.

Abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko Kim Jong Un ari we muntu wa mbere ukekwaho kuba inyuma y’ urupfu rw’ uyu mwogoshi wamuremeye inyogosho itari ifitwe n’ undi muntu uwo ariwe wese ku Isi.

Umwe mu nzobere muri politiki ati “Zimwe mu nkuru zo muri Koreya ya Ruguru zivuga ko uyu mwogoshi yari afitanye umubano na CIA yaramutegetse kuzogosha uyu mutegetsi nawe kugira ngo asebe”.

Kim Jong-un w’ imyaka 35 ni umutegetsi w’ Ikirenga wa Koreya ya Ruguru kuva muri 2011.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...