AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umwana yafashe amashusho se ari gukubita nyina bikabije

Umwana yafashe amashusho se ari gukubita nyina bikabije
12-08-2019 saa 10:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3944 | Ibitekerezo 2

Umukobwa w’ umunyamurava yagize uruhare mu gufungisha se wari umaze igihe akubita nyina akamugira intere. Uyu mukobwa yaje kwigira inama yo gufata amashusho y’ iri hohoterwa ryakorerwaga nyina bituma nyina abona ubutabera.

Maysa Rosato-Clifton w’ imyaka 15 ubana n’ ababyeyi be mu gace ka Bedfordshire yaringinze cyane ngo iyo video yafashe igaragazwe mu rwego kurengera nyina Tania.

Andrew Clifton w’ imyaka 53 ubu ari muri gereza yakatiwe imyaka 8 y’ igifungo nyuma yo guhamwa icyaha cyo guhohotera umugore we Tania.

Tania icyo yibuka ni uko umugabo we yamukubise ikintu mu mutwe ibyakurikiyeho ntacyo azi kuko yahise agwa hasi agahubura ubwenge. Byabye mu Ugushyingo umwaka ushize.

Uyu mubyeyi ashimira umukobwa we kuko yamufatiye igihamya cyo kugaragaza mu rukiko , umugabo we agahanirwa ihohoterwa yari amaze imyaka 34 amukorera.

Tania muri 2013 yirukanye uyu mugabo arongera aramubabarira aramugarura. Mu ijoro uyu mugabo Clilfton yakubise umugore we agafatwa amashusho yabanje kubwira Maysa ngo nta mukurikire.

Uyu mukobwa umutima waramukomanze arabyuka ajya kubera asanga nyina yahungiye mu kindi cyumba arakinga, uyu mukobwa yabonye se akubita urugi rw’ icyumba nyina yari yahungiyemo. Se akubita urugi akaruca kugira ngo asangemo Tania amukubitiremo uyu mwana yarabirebaga ndetse yarimo afata n’ amashusho.

Maysa yabwiye Sunday Mirror ko yumva aguwe neza kuko yafungishije se, ahamya ko yabikoreye gutabara nyina.

Yagize ati "Ndabyibuka nabwiye Papa ngo asigeho arakomeza. Nari mfite agahinda kumutima ariko kumva nkeneye gihamya, muri iryo joro byose byarahindutse”.

Aya mashusho ateye ubwoba atangira nyina Tania avuza induru kuko Clifton yarimo akubita urugi amenagura ibirahure ngo amusange.

Ubwo Clifton yari akomeje gukubita urugi Tania yarasakuje ati "Ari gukubita urugi ngo aruce. Mana yanjye wandengeye. Ibi urabikorera iki”.

Nubwo iri hohoterwa ryabaye rikamara igihe kinini mbere y’ uko uyu mugabo afatwa agafungwa, Maysa wafashe amashusho akomeje gusura se muri gereza buri byumweru bibiri.

Tania kuri ubu ahanganye no gushaka ibitunga urugo wenyine gusa anafite ubwoba ko umunsi Clifton yafunguwe azamwica.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
kk Kuya 13-08-2019

Aha ni UK

Mimi Kuya 12-08-2019

Murakoze kuri iyi nkuru. Ariko wagirango ni impimbano, kuko ntimuvuga igihugu, ahubwo mwivugiye uduce tumeze nka Biryogo. Ubutaha muzavuge aho byabereye cg mwabisomye. Merci quand meme.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...