AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uregwa gukata ugutwi n’ ibitsike by’ umugore we ngo yamuciye inyuma yaburanishijwe

Uregwa gukata ugutwi n’ ibitsike by’ umugore we ngo yamuciye inyuma yaburanishijwe
14-11-2019 saa 14:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2703 | Ibitekerezo

Urukiko rwo mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya rwaburanishije urubanza ruregwamo umugabo w’ igikwerere ukurikiranyweho gukata ugutwi n’ ibitsike by’ umugore we nyuma yo kumufatana n’ undi mugabo.

Joseph Simiyu Wafula aregwa kuba yarahohoteye Caroline Auma Omolo tariki 3 Ugushyingo avuga ko uyu mugore yarimo asambana n’ undi mugabo.

Wafula aregwa ko yavuze mu kabari, yagera mu rugo akambura umugore we telefone, akamufungirana mu cyumba akamubwira ko agiye kumushyiraho ikimenyetso nk’ uko ngo yahoraga abimubwira.

Uyu mugabo ngo yahise afata inkota akata ugutwi k’ umugore we Auma, arangije akata ibitsike akoresheje inkota ye y’ abamasayi. Uyu mugore yakomeje gutakambira umugabo ngo amugirire ikigongwe ariko amarira ye arirengagizwa, ahubwo ategekwa guhanagura amaraso ye.

Uyu mugore yagize agahenge ubwo umugabo we yari aguye agacuho, ahita anatoroka.

Imbere y’ urukiko rwisumbuye rwa Makadara mu iburanishwa ryayobowe na Angelo Kithinji yahakanye ibyo ashinjwa.

Urukiko rwarekuye by’ agateganyo Wafala nyuma y’ uko atanze ingwate y’ ibihumbi 20 by’ amashiringi ya Kenya. Iburanisha mu mizi riteganyijwe tariki kuva tariki 22 Werurwe 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA