AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kizza Besigye yasuye Bobi Wine aho arwariye amusaba kutazacika intege

Kizza Besigye yasuye Bobi Wine aho arwariye amusaba kutazacika intege
30-08-2018 saa 09:51' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 4914 | Ibitekerezo

Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) uherutse kurekurwa n’Urukiko atanze ingwate kubera ibyaha yaregwaga birimo kugambanira igihugu, yahise ajyanywa mu bitaro bya Lubaga kugira ngo avurwe kuko ngo ubwo yari afunzwe n’ingabo yakorewe iyicarubozo.

Kizza Besigye nawe usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yasuye Depite Bobi Wine ku bitaro bya Lubaga aho arwariye aramuhumuriza .

Mu magambo yanditse kuri Twitter Kizza Besigye yagaragaje ko Bobi Wine adateze gucika intege kandi ko bakomeza kumusengera akazakira vuba .

Biravugwa ko Bobi Wine yakubiswe bikomeye n’abamufashe bakamwangiza impyiko bakanamuvunagura ingingo zinyuranye.

Bobi Wine nawe ubwe yarabihamije kuwa wa Gatanu tariki 17 Kanama 2018 mu kiganiro yagiranye n’abayobozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda (UHRC) bamusuye aho afungiye mu gace ka Makindye.

Iryo tsinda ryamusuye ryari riyobowe na Meddie Kaggwa ukuriye UHRC ari kumwe n’umugore wa Bobi Wine , abavandimwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’abanyamategeko be.

Chimpreports yanditse ko iyi Komisiyo yasanze isura ya Bobi Wine yarangijwe , yarababajwe ndetse yifashisha inyunganizi kugira ngo abashe kugenda.

Umuyobozi wa UHRC Meddie Kaggwa yagize ati “ Twasanze afite ikibazo cyo kwicara no guhumeka. Yatubwiye ko aribwa imbavu ndetse ko yakorewe iyicarubozo ndengakamere.”

Mu rukiko kandi abaregwa hafi ya bose bagaragaye bacumbagira abandi bagendera ku mbago nk’ibimenyetso bishimangira ko bakorewe iyicwarubozo .

Kizza Besigye yahumurije Bobi Wine anamusaba kutazacika intege


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA