AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

M23 yabwiye Tshisekedi ko aramutse ateye u Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwiyahura

M23 yabwiye Tshisekedi ko aramutse ateye u Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwiyahura
8-01-2024 saa 10:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3022 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bwagiriye inama Perezida Felix Tshisekedi ko niba anarota gutera u Rwanda nk’uko amaze iminsi abivuga, akwiye kubizibukira kuko ntaho byaba bitaniye no kwiyahura.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Peter Clottey.

Ubwo uyu munyamakuru yabazaga Kanyuka ku magambo amaze iminsi avugwa na Tshisekedi ko azatera u Rwanda, Lawrence Kanyuka yavuze ko uyu mukuru w’Igihugu cyabo, asanzwe avuga ibintu ariko ntabishyire mu bikorwa.

Ati “Niba ashaka kurwana n’u Rwanda, bafite igisirikare cyiza, u Rwanda rwakemuye ikibazo cy’iterabwoba muri Centrafrique no muri Mozambique.”

Kanyuka yakomeje avuga ko u Rwanda atari urwo kwisukirwa kuko rufite umurongo rugenderaho kandi ibyo rukora byose biba bitunganye.

Ati “U Rwanda rwohereje abasirikare bo gufasha ibyo bihugu kurandura iterabwoba, bafite ubunararibonye. Kuri ubu muri M23 uko tubona ibintu, niba ashaka kujya kurwana n’u Rwanda ni ukwiyahura.”

Amagambo ya Tshisekedi wakunze kuvuga ko azatera u Rwanda, yongeye kuyazamura cyane mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Igihugu cye, aho yanavuze ko ashobora kurasa i Kigali yibereye i Goma.

Ni amagambo yafashwe nk’amashyengo kuri bamwe, kuko ibyo yatangaje abizi neza ko bitashoboka.

Gusa kuri Perezida Paul Kagame, aherutse kuvuga ko kuri we adashobora gufata aya magambo nk’iturufu yakoreshejwe na Tshisekedi ngo yongere atorwe nk’uko bamwe babivuze, ahubwo ko ategereje kureba koko niba yarabivugaga akomeje.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA