AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu Kinyarwanda cyiza Gen.Kale Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda yavuze icyamutunguye aherutse kubona mu Rwanda

Mu Kinyarwanda cyiza Gen.Kale Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda yavuze icyamutunguye aherutse kubona mu Rwanda
23-01-2024 saa 09:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5571 | Ibitekerezo

Gen (Rtd) Kale Kayihura wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, ubu akaba ari bamwana wa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, yavuze ko ubwo aherutse mu Rwanda yasanze Musanze yarateye imbere cyane kurusha agace ka Kisoro bihana imbibi n’aka ko mu Rwanda.

Mu mashusho yashyizwe hanze, ubwo Gen (Rtd) Kale Kayihura yavugaga uko yabonye u Rwanda ubwo bazaga mu bukwe bw’abana babo, aho umukobwa we aherutse gushyingiranwa n’umuhungu wa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, yavuze ko yatunguwe.

Mu Kinyarwanda cyiza, Gen (Rtd) Kare Kayihura, yagize ati “Ejo bundi tujya mu bukwe i Kigali nanyuze hariya i Musanze kuko twagiye n’imodoka. Nari maze nk’imyaka ntajyayo ariko icyantangaje mu myaka micye ubu ngubu ubu Musanze irarutka Kisoro inshuro 10.”

Yakomeje agira ati “Njyewe sinumva impamvu, ndabaza abacuruzi, mujyayo, byakumvikana gute Musanze iri hakurya hariya, ubu yaradusize, ikibazo kiri he ?”

Gen (Rtd) Kale Kayihura wavugaga ko abaturage bo muri Kisoro bakwiye kwibaza iki kibazo kandi bakagishakira igisubizo, yavuze ko bikenewe ko na bo biga umuco w’i Rwanda wo gukora umuganda ukorwa buri kwezi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA