AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RDCongo : Abashyigikiye Moïse Katumbi bamaze kwemeza ko ari we watsindiye gusimbura Tshisekedi

RDCongo : Abashyigikiye Moïse Katumbi bamaze kwemeza ko ari we watsindiye gusimbura Tshisekedi
26-12-2023 saa 07:45' | By Editor | Yasomwe n'abantu 159 | Ibitekerezo

Abashyigikiye Moïse Katumbi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ko ari we wegukanye intsinzi, mu gihe amajwi y’agateganyo ya Komisiyo y’Amatora muri iki Gihugu, agaragaza ko Tshisekedi ari we uri imbere.

Ishyaka riharanira Politiki ya bose rizwi nka Politique Ensemble pour la République, ryatangaje ko umukandida waryo ari we Moïse Katumbi, ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023.

Christian Mwando uyobora iri shyaka, yemeje ko intsinzi ari iya Moïse Katumbi, bakurikije ibyavuye mu nama yabahuye ku cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023 i Lubumbahsi mu Ntara ya Haut Katanga.

Ni mu gihe amajwi y’agatetanyo akomeje gushyirwa hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yo agaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi ari we uri imbere mu majwi.

Depite Christian Mwando Simba Kabulo, uhagaragariye Intara ya Katanga mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba anashyigikiye umunyapolitiki Moïse Katumbi, yahamagariye abayoboye b’uyu munyapolitiki, guhaguruka bagahangana n’abashaka kubiba intsinzi yabo.

Uyu mudepite, avuga ko barambiwe ubujura n’uburiganya bikorwa na Leta yabo, bityo ko abashyigikiye Moïse Katumbi badashobora gukomeza kubyemera.

Yagize ati “Leta yacu yabaye iy’abatekamitwe, iy’abasahuzi, twebwe rero nk’abantu twifuza gukemura ibibazo by’Abanyekongo, tugomba kwiyemeza kwinjira mu rugamba. Uru rugamba ariko ntituzarutsinda twenyine nka Moïse Katumbi, Matata Ponyo, Franck Diongo, Seth Kikuni, ahubwo uru rugamba rugomba kwinjirwamo n’Abanyekongo bose.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko badashobora kwemera ko umukandida wabo Moïse Katumbi yibwa amajwi nyamara ari we bari batezeho amakiriro y’ibibazo byabaye akangaratete muri Congo.
UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA