AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Sitasiyo ya Polisi yibasiwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Uganda : Sitasiyo ya Polisi yibasiwe n’inkongi y’umuriro irakongoka
7-12-2018 saa 11:02' | | Yasomwe n'abantu 900 | Ibitekerezo

Sitasiyo ya Polisi iherereye mu gace ka Kiira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ugushyingo 2018 irashya irakongoka.

Iyi nkongi yashegeshe iyi Sitasiyo ya Polisi iri mu Mujyi wa Kampala, yaturutse mu bice byo hasi by’inyubako biyigize, bimenyekana umuriro umaze gukwirakwira mu bice binyuranye by’inyubako ziyigize.

Bamwe mu babonye iyi nkongi baganiriye n’ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru bayitangarije ko iyi Sitasiyo yibasiriwe n’umuriro mu masaha ya saa munani z’igicuku, gusa ngo icyayiteye ntabwo kiramenyekana.

Amakuru atangwa na polisi yo mu Mujyi wa Kampala avuga ko inkongi itageze ku biro by’abapolisi bakuru, ngo kuko ubutabazi bwakozwe utarakwirakwira ahantu hose.

Bivugwa ko nta muntu n’umwe wakomerekeye miiuri iyi nkongi ndetse ngo nta n’uwahasize ubuzima, n’ubwo hangirikiyemo ibintu byinshi.

Sitasiyo ya Polisi ya Kiira mu Mujyi wa Kampala yafashwe n’inkongi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA