AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umuzungu wa 2 ari kwitera imisemburo ngo ahinduke umwirabura

Umuzungu wa 2 ari kwitera imisemburo ngo ahinduke umwirabura
26-12-2019 saa 15:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4489 | Ibitekerezo

Mu gihe bamwe mu birabura bakomeje kwisiga amavuta atukuza ngo base n’ abazungu, ku rundi ruhande hari abazungu nabo batanyuzwe n’ uko basa bari kwitera imisemburo ya melenine kugira ngo bahinduke abirabura.

Umunyamideli akaba n’ umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cy’ u Budage muri 2017 yavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kongeresha amabere akagira amabere manini cyane.

Uyu mugore w’ imyaka 31 avuga ko yageragejwe kwihindura ubwirabura akoresheje kwiyanika ku zuba biranga. Muri Mutarama 2017 nibwo yafashe umwanzuro wo kugana abaganga babimufashamo.

Nyuma ya Martina Big undi muzungu nawe yafashe icyemezo cyo guhindura ibara ry’ uruhu rwe. Uyu mugabo wifashe amashusho avuga ko amaze kwitera melanine iminsi 50 kugira ngo ahinduke yavuze ko afite intego yo kongera ingano ya melanine yitera kugira ngo intego ye ayigereho vuba.

Agira ati "Nkunda kwireba mu ndorerwamo, ndumva ntinze gusa na Wesley Snipes. "


Fungura iyi link wumve uko abisobanura

Wesley Snipes ni umukinnyi wa filime w’ umwirabura ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...