AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amayobera ku Mirambo y’abana yasanzwe muri Nyabarongo

Amayobera ku Mirambo y’abana  yasanzwe muri Nyabarongo
21-12-2022 saa 12:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4879 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, buvuga ko bwatoraguye imirambo 2 mu mugezi wa Nyabarongo.

Iyi mirambo 2 y’abana bato yatoraguwe muri Nyabarongo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022 hagana saa tatu z’igitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Mukayibanda Prisca yavuze ko umwe muri abo bana afite imyaka 2 y’amavuko, mugenzi we akaba afite imyaka 5 gusa avuga ko ari ukugereranya kubera ko nta mwirondoro wabo bafite.

Mukayibanda akavuga ko bagerageje gushakisha aho bakomokaga baraheba, kubera ko batanze amatangazo hirya no hino mu Midugudu ntihaboneka ababyeyi babo.

Yagize ati “Iyo mirambo y’abana 2 twayisanze mu mazi ya Nyabarongo tuyikuramo turacyashakisha aho baje baturuka.

Gusa yavuze ko ikigaragara ari uko aba bana batari abo muri uyu Murenge wa Mushishiro ahubwo ko Nyabarongo yabakuye kure bugacya bageze mu Kagari ka Rwasare.

Gitifu Mukayibanda avuga ko basanze iyo mirambo yatangiye kwangirika bagakeka ko imaze iminsi mu mazi.

Yavuze ko bayijyanye mu Bitaro iKabgayi kugira ngo isuzumwe nk’uko bitangazwa na Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA