AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Byinshi wamenya ku icungwa ry’umutekano w’ibizamini bya Leta

Byinshi wamenya ku icungwa ry’umutekano w’ibizamini bya Leta
30-06-2023 saa 06:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13302 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini no kugenzura amashuri (NESA), gishimangira ko mu rwego rwo gukaza umutekano w’ibizamini bya Leta, abacapa ibyo bizami bacungwa cyane bakaba ahantu bacunzwe n’inzego z’umutekano, batemerewe guhura n’abandi bantu kandi batemerewe gukoresha itumanaho nka telefone kugirango habeho kwizera ko ntawasangiza abo hanze ibikubiye muri ibyo bizamini. Ahantu baba bari ngo bahasohoka ari uko ibizamini bya Leta bisojwe.

Kuva tariki 17 Nyakanga kugeza tariki 4 Kanama 2023, abanyeshuri basoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri abanza n’ay’isumbuye bazaba barimo gukora ibizamini bya Leta. Hirya no hino imyiteguro y’ibizamini irarimbanyije. Mu bigo twasuye harimo Groupe Scolaire Nkanga, ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 riherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Umuyobozi w’iki kigo Bwana Tuyisingize Deogratias asobanura ko imyiteguro y’ibizamini bayigeze kure, ndetse ngo imikoranire yabo na NESA ituma barushaho gutegura abanyeshuri bitegura gukora ibyo bizamini.

Tuyisingize Deogratias uyobora G.S Nkanga ahamya ko imyiteguro bayigeze kure

N’ubwo ibi bizamini bibura igihe ngo bikorwe, biba byarateguwe cyera ndetse hari bamwe mu bantu batandukanye twaganiriye bibaza umutekano w’ibyo bizamini ndetse bakanibaza niba nta mpungenge z’uko icyo gihe cyose bimara byaba bikoperwa cyane ko ababifite baba bazi ibikubiyemo.

Mu gushaka kumenya ukuri ku mutekano w’ibyo bizamini, twaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini no kugenzura amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, ashimangira ko n’ubwo ibizamini bya Leta bitegurwa hagashira igihe kirekire byarateguwe, ngo hari uburyo bwo gucunga umutekano w’ibyo bizamini kuburyo haba hari icyizere ko muri icyo gihe cyose bimara ntawashobora kubikopera. Kimwe mu byateganyijwe kugirango umutekano w’ibyo bizamini ube wizewe, harimo no kuba ababicapa baba ahantu bafungiranye kuburyo batemerewe kugira abandi bahura na bo ndetse bakaba baba ahantu batemerewe no kugira itumanaho nka telefone kugirango batagira ibyo bavugana n’abandi bo hanze.

Aha Dr Bernard Bahati yagize ati : "Ibizamini bya Leta guhera bitegurwa kugeza bigiye mu icapiro mu by’ukuri biba bicungiwe umutekano kuburyo hari amahirwe macye cyane umuntu yagereranya na hafi 0% yo kuba byajya hanze, kuko iyo bimaze gutegurwa n’abakozi ba NESA bibavaho bijya mu icapiro, aho mu icapiro biba ari ibizamini byinshi hari abantu badufasha ako kazi kaba katoroshye, ni abantu bagiyeyo mu kwezi kwa Gatanu kandi babayo ntabwo basohoka kuzageza igihe ibizamini bizarangirira mu kwezi kwa munani. Nta telefone baba bafite, baba bafite inzego z’umutekano bari kumwe, ntaho bagira bahurira n’abantu bo hanze, baguma aho kandi rwose nta makuru ahari azwi afatika uretse ibihuha bidafite ishingiro, nta makuru y’ikizamini cya Leta cyamenyekanye ko cyasohotse. Ibizamini uburyo biba bifunze mu mutekano, uko bicungwa bigeze mu mashuri n’ubundi buryo bwose bumaze igihe bukoreshwa ni ibintu bitanga icyizere gisesuye."

Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA

Ikindi kijyanye n’umutekano uyu muyobozi avuga, ni uko haba hatareganyijwe ibizamini bibiri kuri buri somo, kuburyo nubwo baba bizeye ko ikizamini cyateguwe kirinzwe bikomeye, ngo hagize ikibazo cyose cyavuka haba hari ikindi kizamini bitandukanye ariko biri ku rwego rumwe kuburyo ari cyo cyahita gikoreshwa.

Uyu muyobozi kandi asobanura ko imyiteguro y’ibizamini igeze ku kigero gishimishije, akanabwira abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta ko bakwiye kwitegura neza bagasubiramo amasomo biga mu mashuri yabo kuko ibizamini bitegurwa hagendewe kuri porogaramu, ikindi ibindi bizamini baba baragiye bakora mbere bikaba bigenda bibategurira kuzakora ibyo bizamini bya Leta.

Dr Bernard Bahati ati : "Imyiteguro igeze kure, rwose nta kibazo ubu icyiciro tugezeho ni icyo gutubura ibizamini. Ni ukuvuga kubicapa no kubitubura kuko kubitegura byo byararangiye. Ikindi tugezeho kinakomeye ni igikorwa tunafatanyaho n’abashinzwe uburezi mu karere. Murabizi ko ibizamini biba bizakorwa mu gihugu cyose, tuba dukeneye ikipe ngari izadufasha mu kugenzura uko ibyo bizamini bikoreshwa, ubwo uwo mwitozo nanone niwo ugezweho wo kureba ngo dufite amashuri azakorerwaho ibizamini ibi n’ibi, ni inde uzaba ahayoboye, abarimu bazaba bagenzuye uko ibizamini bikorwa ni bande, uwo ni wo mwitozo tugezemo hagati"

Dr Bahati kandi asobanura ko ubu kwiyandikisha ku bakora ibizamini byarangiye, ndetse ko hari n’ibizamini bya Leta bimwe byatangiye nko ku banyeshuri biga ibya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuburyo imyiteguro muri rusange yo gusoza umwaka w’amashuri igeze ku rwego rushimishije ku bijyanye n’inshingano za NESSA kandi ngo n’imikoranire n’ibigo by’amashuri ibagamiriza ko na bo biteguye neza ibyo bizamini.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA