AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imyigaragambyo y’impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda

Imyigaragambyo y’impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda
12-12-2022 saa 10:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 8061 | Ibitekerezo 1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zakoze imyigaragambyo zamagana ubwicanyi buri gukorerwa abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kongo, zinasaba gufashwa gutahuka.

Ni imyigaragambyo yitabiriwe n’impunzi nyinshi zaramukiye muri iyi myigaragambyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bifuza ko bugera ku butegetsi bwa Congo Kinshasa ndetse n’amahanga.

Muri ubu butumwa, izi mpunzi mbere na mbere zigaragaza ko zirambiwe gukomeza kuba impunzi dore ko bamwe muri bo bamaze imyaka irenga 25 muri ubu buhunzi.
Bavuga ko bifuza gutaha kuko bibabaje kuba bamaze kimwe cya kane cy’ikinyejana ari impunzi.

Aba banyekongo kandi bavuga ko bamaganye ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje gukorerwa Jenoside.

Bavuga ko barambiwe uburyarya bw’amahanga akomeje kurebera ubu bwicanyi bugakorwa mu maso y’Isi yose ariko ntihagire igikorwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
ni esther Kuya 13-01-2023

POLE SANA

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA