AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusirikare wa RDF arashinjwa kwica umucuruzi akoresheje ’ Imyitozo’ yahawe

Umusirikare wa RDF arashinjwa kwica  umucuruzi  akoresheje ’ Imyitozo’ yahawe
29-12-2022 saa 07:45' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3673 | Ibitekerezo

Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame Cpl Turikumwe ukurikiranyweho ibyaha bibiri byo gutoroka igisirikare no kwica Uwiragiye Clementine ku bushake, wasabiwe igifungo cya burundu.

Ni urubanza rwatangiye ku buranishwa kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022, mu Kagari ka Gaseke, Umurenge Mutete mu Karere ka Gicumbi, aho abaturage bari bitabiriye iri buranisha babanje gusobanurirwa uko bagomba kwitwara harimo no kwirinda amarangamutima igihe cy’iburanisha.

Ku saa 11:24 a.m nibwo iburanisha ryatangiye, ubushinjacyaha buhabwa umwanya busobanura ibyaha Cpl Turikumwe aregwa, maze Me Maj Rugamba Jaques umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare avuga ko aregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare no kwica umuntu biturutse ku bushake, agaragaza ko uyu musirikare yagiye aregwa imyitwarire mibi mu bihe bitandukanye mbere y’uko yica umuntu

Ahagaragajwe ko muri Nyakanga 2022, Cpl Turikumwe yagiye kunywera inzoga Nyagatoma mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, agasinda akahakorera urugomo, ibi kandi byabereye no muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ibintu yakoze yatorotse igisirikare.

Icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuwa 14 Ugushyingo 2022 ahagana saa 10:00 p.m, aribwo Cpl Turikumwe yagiye mu kabari ka Uwiragiye Clementine uzwi nka Mahirwe ari kumwe n’undi muntu baka inzoga, umukobwa wazitangaga abanza kwanga kubera ko yababonagamo ko bagasomyeho, gusa yaje kubaha inzoga za Skol na Virunga ariko igihe cyo kwishyura birananirana.

Nibwo nyiri akabari Uwiragiye yasabye uyu musirikare ko yamwishyura amafaranga y’u Rwanda 6,900 Frw, gusa umubare ntibawemeranyije aribwo bahise baterana amagambo, kugeza naho abasangiraga nuwo musirikare harimo umugabo witwa Gahinda yamusabye gutanga umutuzo ariko undi abitera utwatsi avuga ko batamurusha amafaranga.

Ahagana saa saba z’ijoro abasangiraga na Cpl Turikumwe basabye nyir’ akabari gufunga, gusa uyu musirikare yaje kubiyaka atera ingumi mu kirahure cy’urugi kirameneka maze afata igice kimwe akinyuza mu rugi kiragenda gifata Uwiragiye Clemantine mu muhogo, bihutira kumujyana kwa muganga ariko birangira apfuye.

Ubushinjacyaha bukaba bwasobanuriye umucamanza ko ntakabuza kuba Cpl Turikumwe yishe umuntu ku bushake kuko ingabo za RDF hari imyitozo zihabwa igamije guhangana n’umwanzi harimo gukoresha imbunda, kwicisha umuntu umugozi, icyuma, ibuye no kwigishwa kuboneza mu cyico, aha rero akaba yarifashishije bumwe muri ubu buryo yatojwe yica umuturage yakabaye arinda.

Ahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku byaha aregwa, Cpl Turikumwe yemeye icyaha cyo gutoroka igisirikare ndetse anagisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’umuntu wari wamubwiye ko yamuhuza na nyina kuko yarerewe kwa nyirakuru kandi imyaka ye yose akaba atari yagaca iryera nyina.

Gusa iby’urugomo aregwa byo yabihakanye kuko ngo Bumbogo ubushinjacyaha buvuga kuva yavuka atarahagera, naho kuba yarishe umuntu ku bushake yagaragaje ko atabigambiriye ahubwo byatewe n’inzoga yari yanyoye.

Kuba yarasohowe ariko akagaruka ku ngufu yavuze ko yari aje kwaka uyu mugore telefone ye bakoreshaga bumva umuziki, aribwo yakubise urugi ikirahure kigasanga Mahirwe kikamukomeretsa ku muhogo, avuga ko atari bubigambirire kandi itara ritarakaga.

Cpl Turikumwe yagaragaje ko nawe yatewe ikibazo n’urupfu rwa nyakwigendera kuko batari basanzwe baziranye byatuma hari icyo baba bapfa.

Me Niyotwagira Camille wunganira uyu musirikare yagaragarije Urukiko ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite kuko ibyabaye ari impanuka ndetse asaba ko icyaha cyahindurirwa inyito cyikitwa icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko igikoresho cyishe Mahirwe uyu musirikare yakoresheje ari ubuhanga afite mu kwica umuntu, umwe mu batangabuhamya bumviswe yavuze ko ku byo yabonye byarabaye nk’impanuka.

Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Cpl Turikumwe igifungo cy’umwaka ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, naho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake asabirwa igifungo cya burundu.

Uwunganira uyu musirikare yasabye Inteko iburanisha koroshya inyito y’ibyaha agahanishwa umwaka umwe w’igifungo, ndetse icyaha cyo gutoroka igisirikare agahanishwa umwaka umwe w’igifungo usubitswe.

Abaregera indishyi bunganirwa na Me Augustin Nzabaramye basabye ko Cpl Turikumwe yatanga indishyi za miliyoni 10 Frw zizifashishwa zirera umwana wa nyakwigendera, impozamarira ya miliyoni ebyiri z’amafaranga kuri buri mubyeyi wa nyankwigendera, ndetse akanatanga miliyoni kuri buri muvandimwe uvukana na nyakwigendera. Abunganira , Cpl Turikumwe basabye urukiko kuzabisuzuma bakabyoroshya.

Kuwa 6 Mutarama 2023, nibwo uru rubanza ruzasomwa mu ruhame ku saa saba i Gaseke mu Karere ka Gicumbi

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA