Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye, aho abarangije mu bumenyi rusange batsinze ku kigero cya 94.6% mu masomo ya tekiniki biba 97.8%, naho mu nderabarezi ni 99.9%.
Muri uyu mwaka abakandida bakoze ibizamini bya leta mu bumenyi rusange bari 46,125, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ari 19,916, na na 2,891 mu nderabarezi (TTC).
Abakandida bigenga mu bumenyi rusange bari 10,481, muri TVET ari 1424 naho muri TTC ari 16.
Abatsinzwe ibizamini mu bumenyi rusange basaga 2000 bagize 5%, mu mashuri ya tekinike ni 2% naho mu nderabarezi ni 0.1%.
MINEDUC kuri uyu wa Kane yatangaje ko mu batsinze, abakobwa mu mashuri y’ubumenyi rusange barushije basaza babo kuko abatsinze ari 23,978 bangana na 50.6%, mu gihe abahungu ari 44%.
Mu mashuri ya tekinike, abahungu baje imbere kuko bagize 52.6%, abakobwa bakagira 45.2%, mu gihe muri TTC abakobwa ari 60.3% naho abahungu ni 39.6%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yashimiye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini, abarimu ndetse n’ababyeyi.
Ati "Ndagira ngo nshimire abanyeshuri bari hano bashoboye gukora cyane kurusha abandi n’abarimu bagize uruhare mur iyi gahunda yuose bagize uruhare haba mu bijyanye no kubitegura ndetse no kubikosora."
Umuyobozi Ushinzwe ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri (NESA), Kanamugire Emile yagaragaje ko abarimu bagize uruhare mu gutegura ibizamini kuko aribo bazi abana bigisha n’ubumenyi bwabo.
Uburyo bushya bwo kubara amanota
Kanamugire yagagaraje ko mu kugena ibyiciro by’amanota hifashishijwe uburyo bushya, aho amanota yose yashyizwe kuri 60 aho kuba 73 asanzwe.
Uwakoze ikizamini akagira amanota ari hagati ya 70-100 mu isomo runaka aba ari mu cyiciro cyiswe ‘Indashyikirwa’ kigasanishwa n’inyuguti ya ’A’ ifite agaciro ka 6.
Icyiciro gikurikiraho kiri hagati ya 69 na 65 gihwanye n’inyuguti ya ’B’ n’agaciro ka 5. Hagati ya 64 na 60 ni ’C’, agaciro kakaba ’4’. Hagati ya 59 na 50, inyuguti ni ’D’ naho agaciro kayo ni ’3’.
Ufite hagati ya 40-49, inyuguti ijyana n’icyiciro cye ni ’E’ naho agaciro kayo ni ’2’. Ufite agaciro k’icyiciro ka 1 ni uwabonye amanota ari hagati ya 20 na 39.
Icyiciro cye gisanishwa n’inyuguti ya ’S’. Ni mu gihe uwabonye hagati ya 0 na 19 aba yatsinzwe. Inyuguti ye ni ’F’ naho agaciro kakaba ’0.’
Ubujurire buzajya buca mu bigo by’ishuri, umukandida wigenga akabigeza kuri NESA.
Kanamugire yakomeje ati "Impamvu ubujurire bucishwa mu ishuri ni uko abarimu baba bazi neza imikorere y’abana, bityo bikadufasha kubona ubwo bujurire natwe tukamusubiza."