AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hashyizwe hanze amafoto ya Bamporiki bivugwa ko yari mu birori by’Isabukuru

Hashyizwe hanze amafoto ya  Bamporiki  bivugwa ko  yari mu birori  by’Isabukuru
30-12-2022 saa 08:16' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 13579 | Ibitekerezo

Hon. Edouard Bamporiki ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwakira indonke, yagaragaye ari kumwe na Moses Turahirwa ufite izina rikomeye mu ruganda rw’imideri mu Rwanda bifotoranyije ku isabukuru y’uyu munyapolitiki.

Bamporiki yagaragaye mu mafoto yashyizwe hanze n’uyu Moses Turahirwa uzwiho kwambika ibyamamare ndetse n’abakomeye barimo abari mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda.

Moses Turahirwa, muri aya mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Nishimiye kongera kubona Bamporiki Edouard no kwifatanya na we mu kwizihiza isabukuru ye nkanjye wari uhagarariye umuryango wa Kwanda [kompanyi y’imideri y’uyu musore].

Muri ubu butumwa bwa Moses Turahirwa, yakomeje agira ati “Nkwifutije kugira imbere heza nyakubahwa.”

Uyu muhanga mu byo guhanga imideri, aherutse kwegura ku mwanya yari afite mu buyobozi bw’inzu y’imideri ya Moshions yanashinze izwiho kwambika abakomeye.

Bamporiki w’imyaka 39, asanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 24 Ukuboza, aho iy’ubushize yari yayishimiye ubwo yari akiri muri Guverinoma y’u Rwanda, akagaragaza ko yari yahuye n’umuhanzi Niyo Bosco.

Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, ubu ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, aho yanahamijwe ibyaha bibiri ndetse agakatirwa gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko akajuririra iki cyemezo.

Uyu munyapolitiki wagize imyanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda, aheruka kugaragara imbere y’Urukiko Rukuru tariki 19 z’uku kwezi k’Ukuboza 2022, aburana ubujurire bwe.

Ubwo yaburanaga ubu bujurire bwe, Bamporiki yongeye gutakambira Urukiko arusaba guca inkoni izamba rukamugabanyiriza igihano, akaba yasubikirwa igifungo kugira ngo akomeze gukorera Igihugu.

Mu ijambo ryumvikanyemo gutakamba, Bamporiki ubwo yabwiraga Umucamanza w’Urukiko Rukuru, yagize ati “Munyunamure ngire umumaro.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA