AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyamagabe : Bacinye akadiho ari nako basobanurirwa imikorere y’ikigo cyaje guca impaka mu butabera

Nyamagabe : Bacinye akadiho ari nako basobanurirwa imikorere y’ikigo cyaje guca impaka mu butabera
24-09-2022 saa 11:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5159 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 23 Nzeri 2022, ni bwo Laboratwari nyarwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera ’Rwanda Forensic Laboratory’ yakomereje ubukangurambaga bwa "Menya RFL" kuri Stade y’Akarere ka Nyamagabe iri mu Murenge wa Gasaka, ahari hateraniye benshi biganjemo urubyiruko. Hari hari abahanzi batandukanye babafashije gususuruka ari nako banyuzamo bakabasobanurira imikorere y’iki kigo cyaje gukuraho impaka zaterwaga no kubura ibimenyetso bya gihanga mu butabera.

Abahanzi Senderi Hit, Knowless Butera, Masamba Intore n’umushyushyarugamba Anitha Pendo, bafashije aba baturage gucinya akadiho barabyina baridagadura ariko binagendana n’ubutumwa bahawe bugenda na serivisi za Rwanda Forensic Laboratory banashishikarizwa kuyigana ikabaha servisi zitandukanye batanga.

Abaturage basobanuriwe uko RFL ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Dr. Kabera Justin uyobora ishami ripima ibinyabutabire ari na we wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa RFL yavuze ko iyi Laboratwari yahisemo gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’igihugu mu gusobanurira abaturage Serivisi zayo kuko ari bo zigenewe.

Dr. Kabera Justin uyobora ishami ripima ibinyabutabire muri RFL

Muri rusange, abaturage bishimiye uburyo basobanuriwe serivisi zitangwa na RFL kandi biyemeza gutangira kuzitabira kuko basanga hari byinshi bazungukiramo cyane cyane ibijyanye n’ubutabera.

Abaturage bidagaduye banishimira ibyo basobanuriwe

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory, RFL, yifashishwa mu gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, ikaba iganwa n’inzego za Leta n’abandi bantu ku giti cyabo baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA