AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Pasiporo yiswe UMUTEGO ! Minisitiri Biruta yavuze ku Banyarwanda barenga 8000 banze kugaruka mu Rwanda

Pasiporo yiswe UMUTEGO ! Minisitiri  Biruta yavuze ku Banyarwanda barenga 8000  banze kugaruka mu Rwanda
19-04-2022 saa 12:21' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1508 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bari muri Repubulika ya Congo batagifite uburenganzira bwo kwitwa impunzi kitigeze kiganirwaho mu ruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira muri iki gihugu.

Ku wa Mbere tariki 11 Mata ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville. Mu itsinda ryari rimuherekeje harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

Bivugwa ko muri muri Repubulika ya Congo habarirwa Abanyarwanda bagera ku 8000 bategereje ikizakorwa nyuma y’aho sitati y’ubuhinzi ibarangiriyeho mu 2017. Barimo abahunze mu 1994.

Dr Biruta yatangarije RFI ko mu biganiro byahuje itsinda ry’u Rwanda n’irya Repubulika ya Congo, ikibazo cy’izi mpunzi kitigeze kiganirwaho.

Yagize ati “Iyi dosiye ntiyaganiriweho ; ntiyari ku murongo w’ibyigwa.”

Ku birebana n’aho u Rwanda ruhagaze ku birebeana n’iki kibazo, Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko hari ingamba zishobora gufasha izi mpunzi zikaba zataha mu gihe zibihisemo cyangwa zigahabwa ubwenegihugu zigatura muri Congo hakurikijwe amategeko abigenga.

Ati “Ni ngombwa ko bagira ibyangombwa nk’Abanyarwanda kandi kuri ibyo, ambasade yacu i Brazzaville yabafasha. Hanyuma bashobora gufata icyemezo cyo gusaba ubwenegihugu bwa Congo no guturayo ; muri urwo rwego amategeko ya Congo ni yo yakurikizwa.”

Abanyarwanda bakuriweho Sitati y’ubuhunzi ni abavuye mu gihugu hagati y’umwaka wa 1959 na tariki 31 Ukuboza 1998.

Abo banyarwanda barenga 8.000 baba muri Congo, biganjemo abahunze mu 1994, nta byangombwa by’u Rwanda bashaka, nta bya Congo bahabwa, kandi ntibagishobora kwitwa impunzi kuva icyemezo cy’ubuhunzi kuri benshi mu Banyarwanda cyavanwaho na ONU mu 2017.

Aloys Bayingana ubahagarariye yabwiye BBC ko benshi muri bo banze gufata pasiporo y’u Rwanda "kuko ari umutego".

Ati "Iyo umaze kubona pasiporo umutekano wawe ucungwa n’igihugu cyawe, ubwo ni ukuvuga ko ni igihugu cy’u Rwanda, ubwo ni ambasade, ni ukuvuga ko igihugu cyatwakiriye kitaba kikidufiteho uburenganzira. Abantu barabitinye basanga ari imitego.

"Kuva gushishikariza abantu gutaha byatangira muri 2013 kugeza 2017 hari hamaze gutaha abantu 11. Abemerewe kugumana ubuhunzi bagera kuri 804 abandi 8.460 barabangiye nta byangombwa bafite imyaka itanu irashize. Abemeye gufata pasiporo y’u Rwanda babaye icyenda gusa."

Kuki badataha ?

Leta y’u Rwanda yafunguye imiryango ku banyarwanda batahuka, ishami rya ONU ryita ku mpunzi ryaje gufata umwanzuro ukuraho ubuhunzi kuri benshi rivuga ko "nta mpamvu ifatika" benshi mu bahunze cyera bagifite yatuma badahunguka.

Bayingana we yabwiye BBC ati : "Niba barabasabye gutaha bakanga ni uko buri muntu afite impamvu ze ku giti cye, ntabwo navuga ko ari impamvu rusange.

"Mu batashye hari abagarutse, hari abagiye muri za Malawi, bamwe bagiye mu bugande [Uganda], bakanatubwira ko hari n’abandi batazi aho bari."

Abajijwe niba batareba perezida w’igihugu bavuyemo, Paul Kagame, ubu uri muri Congo mu ruzinduko rw’akazi ngo bamubwire impungenge zabo, Bayingana yagize ati : "Icyo nakubwira cyo aba bantu twarabahunze, niba yaje hano ni inyungu z’ibihugu byabo, ntabwo yaje kubera impunzi.

Ikindi ntabwo waba warahunze umuntu ngo ujye kumwakira, kumubyinira cyangwa se kumuha amashyi."

Bayingana avuga ko nubwo nta byangombwa bafite muri Congo ariko "barareka tukikorera tukirwanaho", ariko ko bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima kubera kutagira ibyangombwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA