AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuyobozi w’Umutwe urwanya u Rwanda yishwe na M23

Umuyobozi w’Umutwe  urwanya u Rwanda  yishwe na M23
17-12-2022 saa 09:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1350 | Ibitekerezo

Maj Nshimiyimana Cassien uzwi nka “Gavana”, uri mu bayoboye ibitero bya RUD Urunana byagabwe mu Kinigi mu Ukwakira 2019, biravugwa ko yiciwe mu mirwano yahuje FARDC ifatanyije n’Umutwe wa FDLR ubwo bahanganaga na M23 mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu bilometero bitanu uvuye aho umutwe wa M23 ukambitse mu gace ka Bwiza, habereye imirwano ikomeye yaguyemo Gavana.

Ni imirwano bivugwa ko yashojwe na FARDC ifatanyije n’Umutwe wa FDLR ndetse n’uwa Mai Mai.

Maj Nshimiyimana ni we wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14.

M23 yasohoye itangazo rivuga ko FARDC yagabye igitero ku birindiro byayo biri mu gace ka Bwiza kandi ko byakozwe mu buryo buhonyora ibyemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ya Luanda muri Angola ku wa 23 Ugushyingo 2023.

Iryo tangazo rivuga ko mu bigaragara Ingabo za FARDC zidashaka ko amahoro yimakazwa mu Burasirazuba bwa Congo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA