AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Undi Mudepite mu Rwanda YEGUYE ,harakekwa ka Manyinya

Undi Mudepite mu Rwanda  YEGUYE ,harakekwa ka Manyinya
29-12-2022 saa 11:00' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1960 | Ibitekerezo

Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ku mwanya yari afite nk’intumwa ya rubanda.

Icyakora, hari amakuru ko yaba yeguye nyuma yo gufatwa atwaye imodoka, abapolisi bamupima bagasanga yanyoye inzoga.

Kamanzi abaye Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri, ku mpamvu byavuzwe ko zifitanye isano n’inzoga.

Nyuma yo kwegura, uyu mudepite ntabwo ashobora gusimbuzwa kubera ko kuri mande ye hasigaye igihe kitagera ku mwaka.

Mbere yo kuba umudepite muri Nzeri 2018, Kamanzi kuva mu 2017- 2018 yari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA