AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira  bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse
12-05-2022 saa 10:55' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3958 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko umukobwa witeguraga kuba umubikira umaze iminsi itatu, bivuzwe mu itangazamakuru ko yaseze mu kibikira nyuma ntibamenye aho yarengeye, ubu yabonetse.

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yabaga mu kigo cy’Ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y’uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.

Furaha Florence Drava wendaga guhabwa ububikira akaba akomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo tariki 08 Gicurasi 2022 yanditse ibaruwa ashimira umuryango w’ababikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be mu kigo.

Ati “By’umwihariko uburezi nahigiye ndetse n’ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w’Intara ndetse n’abandi babikira bose.”

Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

Ati “Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshakisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.”

Kuva ubwo uyu mukobwa ntibongeye kumenya ibye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mukobwa yabonetse.

Ati “Arahari nta kibazo. Yishyikirije RIB ya Kigali niho ari turi kubikurikirana.”

Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira uyu mukobwa yabagamo, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry’uyu mukobwa, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi, 2022 ahagana saa mbiri 08:00 a.m.

Uyu muyobozi w’aba babikira, yamenyesheje RIB ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n’ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko cyavuganye n’ubuyobozi bw’Ababikira bitwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uwo cyavugishije ntiyagize byinshi atangaza gusa yavuze ko bamenye inkuru ko uriya mugenzi wabo yabonetse.

Ati “Murambabarira, amakuru niba ari mu biganza bya RIB turategereza tumenye uko bigenda. Natwe twamenye ko ahari.”

Yavuze ko bamaze iminsi bamushakisha ko “ananiwe” (afite stress) bityo nta byinshi yavuga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA