AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wisdom Schools yahaye ikaze abifuza kwiga Ubuforomo- Associate Nursing Program

Wisdom Schools yahaye ikaze abifuza kwiga Ubuforomo- Associate Nursing Program
28-09-2023 saa 16:47' | By Jean Claude Bazatsinda | Yasomwe n'abantu 2520 | Ibitekerezo

Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryatangije ko ryatangiye kwandika no kwakira abanyeshuri bufuza kwiga ibijyanye n’Ubuforomo, Associate Nursing Program, n’abandi banyeshuri bifuza kuharererwa mu bindi byiciro n’amashami atandukanye.

Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryatangije ko ryatangiye kwandika no kwakira abanyeshuri bufuza kwiga ibijyanye n’Ubuforomo, Associate Nursing Program, n’abandi banyeshuri bifuza kuharererwa mu bindi byiciro n’amashami atandukanye.

Ubu buyobozi kandi buvuga ko bwiteguye no kwakira abanyeshuri bashya bazahiga mu mwaka w’amashuri 2023-2024 mu byiciro byose kandi ko abanyeshuri bazahiga bafite amahirwe menshi yo kuzakomereza amasomo yabo mu mashuri akomeye ku Isi afitanye imikoranire n’iri Shuri..

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie avuga ko bahisemo gutangiza iri shami ry’ubuforomo ryiyongera ku yandi mashami ya siyansi basanganywe bagamije gutanga umusanzu wabo mu kuzibya icyuho cy’abakora mu rwego rw’ubuzima bakiri bake nk’uko Leta yabigaragaje.

Yagize ati “Si mu Rwanda gusa ahubwo n’Isi yose ifite icyuho ku bakozi bo mu buvuzi, ababyeyi n’abana nibatugane turiteguye kubaha uburezi n’uburere kuko ubuwo bushobozi turabufite kandi n’imyanya irahari ihagije.”

Akomeza agira ati “Turasaba ababyeyi ko bakomeza kutugirira icyizere nk’uko bakomeje kukitigaragariza, barabizi ko tutabatenguha kandio naho turiteguye dufite n’ubushobozi, dufite inyubako zihagije, ibikoresho n’aho abana bidagadurira n’aho bakorera ubushakashatsi harahari.”

Muri Wisdom Schools hari icyiciro cy’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye icyiciro rusange n’abiga mu mashami ya Siyansi (Sciences), ubuforomo n’icungamutungo aho umwana uharangije wese abona amanota amwemerera gukomeza muri kaminuza ndetse hari n’ababa bafite amahirwe yo gukomereza amashuri yabo mu mahanga.

Umwihariko wa Wisdom Schools ni uko abana baharererwa batozwa gukora cyane no gufata neza ibikoresho byabo, kurya neza kuko ibihingwa byinshi bikenerwa babyiyezereza, kunywa amata y’inka biyororeye, ubusitani bwiza bwo mu bigo bufasha abana kuruhuka no kwigiramo byinshi ibibuga by’imikino n’imyidagaduro bihagije ndetse itegura egura abana gukora ibizamini bya Leta ndetse n’ibizamini mpuzamahanga.
Bafite kandi laboratwari zigezweho zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga kuko mu gihe cy’umwaka umwe gusa uwaharerewe aba azi gukora isabune z’ubwoko bwose, amarangi ndetse n’amavuta, imodoka zibafasha mu ngendo zirimo n’ingendoshuri bajya kureba ibyo bize mu bitabo ndetse bakagira umwihariko wo gutoza abana kubaha Uwiteka Imana Umuremyi wa byose no gukunda Igihugu yabahaye.

Mu gushimangira uburere n’uburezi bufite ireme butangirwa muri Wisdom Schools, ku bana bose ariko cyane cyane ku biga mu mashuri yisumbuye, nta mwana w’ikirara uhaboneka kuko batozwa disipiline iri hejuru ariho bashishikariza ababyeyi kubasura bakirebera.

Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryagabye amashami Kanzenze, Rubengera, Ngororero, Nyamasheke, Runda, Muyumbu, Nyagasambu, Rwamagana, Kayonza, Kabarore, Kiramuruzi na Nyagatare yiyongera kuya Musanze, Burera, Mukamira na Rubavu.

Wisdom School isaba ababyeyi bose kudatesha abana babo amahirwe kuko yo kuyigamo kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muyisumbuye S6 kuko batanga uburezi n’uburere bifite ireme bakabyigisha neza mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza n’Igishinwa.
Wisdom Schools yakira abana bose baturuka ku Isi hose aho bashishikariza ababagana ko babasura ku rubuga rwabo rwa Wisdomschoolsrwanda.com cyangwa bakabahamagara kuri 0788478469, 0782407217 na 0784188101 bagahabwa ibisobanuro birambuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA