Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko hatangiye iperereza ku mugabo ukekwaho kwica mugenzi we amuteye icyuma mu mutima, ubwo basangiraga inzoga mu kabari ko mu Murenge wa Ngamba ku munsi mukuru wa Noheli.
Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, ubwo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 yateraga icyuma mugenzi we w’imyaka 25, basangiraga mu kabari gaherereye mu isantere izwi nka Mpimba mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr NAHAYO Sylvere yemereye ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, ko ubu bwicanyi bwabayeho, ndetse ko hatangiye gukorwa iperereza.
Yagize ati “umugabo yateye icyuma mugenzi we, bigaragara ko hari ibyo bari gupfa basangira. Uwabikoze twahise tumufata, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB.”
Uyu muyobozi yahakanye amakuru yavugwaga ko uyu wateye icyuma mugenzi we yariho yirwanaho ngo kuko nyakwigendera yari agiye kumwambura amafaranga.
Dr Nahayo ati “twarabikurikiranye ariko nyiri ubwite (uwakoze icyaha) yavuze ko nta n’amafaranga yari afite, bityo ibivugwa bigaragara ko atari ukuri.”
UKWEZI.RW