AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kamonyi : Uwari umaze umunsi mu nda y’Isi yakuwemo agitera akuka

Kamonyi : Uwari umaze umunsi mu nda y’Isi yakuwemo agitera akuka
2-02-2024 saa 05:21' | By Editor | Yasomwe n'abantu 703 | Ibitekerezo

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wari umaze amasaha 29 mu nda y’Isi nyuma yo kugwirwa n’ikirombe mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, yakuwemo ari muzima, mu gihe uwo bari kumwe we wakuwemo mbere ye, we yari yitabye Imana.

Aba bagabo bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha azwi nk’Urugarika giherereye mu Mudugudu wa Ndagwa mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rugarika, ku wa 31 Mutarama 2024.

Ubwo bagwirwaga n’iki kirombe gifite ubujyakuzimu burenga metero 15, habanje gukurwamo umugabo w’imyaka 43 we yari yitabye Imana, mu gihe uyu wakuwemo nyuma akiri muzima, bakomeje kumushakisha.

Uyu Gafurafura Claver wakuwemo agihumeka, ikibazo bamusanganye ni umwuka mucye ndetse n’urutoki rwe rwaciwe n’ibuye ryamugwiriye, akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Gusa iki kirombe cyabagwiriye, ni kimwe mu bitaremerwa nk’uko ubuyobozi bw’ibanze bubivuga ndetse bugasaba abantu kwirinda ubucukuzi butemewe.

Ubwo iki kirombe cyari kimaze kubagwira, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati “Nk’iki kirombe ntabwo byari byemewe kuhacukura amabuye y’urugarika ni ukuvuga rero ko aba bagabo nubwo bagize ibyago bari bari no mu makosa yo gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA