AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyarugenge : Umugabo w’imyaka 53 ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10

Nyarugenge : Umugabo w’imyaka 53 ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10
9-01-2024 saa 10:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 354 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu Mujyi wa Kigali rufunze umugabo w’imyaka 53 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka icumi.

Ni icyaha cyabaye tariki 05 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Nyiranuma mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeye ko rwataye muri yombi uwo mugabo w’imyaka 53 ukekwaho gusambanya umwana yakabereye umwuzukuru dore ko amurusha imyaka 43.

RIB yatangaje ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo yarwo ya Nyarugenge, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, na bwo buzaregere Urukiko uyu mugabo.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa gufungwa gungungwa burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igika kirebana n’uyu mugabo, kigira kiti “Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA