AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwamaganye ibyari byatangajwe ko rugiye kwakira Abanya-Palestine

U Rwanda rwamaganye ibyari byatangajwe ko rugiye kwakira Abanya-Palestine
6-01-2024 saa 06:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 255 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko hari amakuru ashyizwe hanze na bimwe mu binyamakuru ko u Rwanda ruri mu biganiro na Israel bijyanye no kwakira Abanya-Palestine bavuye muri Gaza, Guverinoma y’u Rwanda yabihakanye.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2024, ikinyamakuru Middle East Eye, cyari cyatangaje ko u Rwanda na Tchad bari mu biganiro na Israel ku buryo bakwakira Abanya-Palestine bari muri Gaza.

Aya makuru kandi yatangajwe n’Ikinyamakuru cyo muri Israel, Zman Yisrael.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko inyomoza aya makuru bityo ko ibyatangajwe n’ibi bitangazamakuru ari ibinyoma byambaye ubusa.

Yagize iti “Guverinoma y’u Rwanda irabeshyuza amakuru yatangajwe na Zman Yisrael ko u Rwanda ruri mu biganiro na Israel ku kohereza Abanye-Palestine bava muri Gaza. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nta biganiro na bike byigeze bibaho yaba ubu cyangwa mu bihe bishize bityo ko aya makuru akwiye kudahabwa agaciro.”

Gahunda yo kwimura Abanye-Palestine batuye i Gaza itangiye gutekerezwaho nyuma y’uko aka gace kabereyemo ibitero bikomeye byatumye abaturage bava mu byabo.

Ibitangazamakuru byo muri RD Congo byatangaje ko iki gihugu cyaba kigiye kigiye mu biganoro bizatuma bakira Abanya-Palestine bava muri Gaza, nubwo bitaremezwa .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA