AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhanda Karongi-Nyamasheke ubu nturi nyabagendwa

Umuhanda Karongi-Nyamasheke ubu nturi nyabagendwa
7-01-2024 saa 11:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 478 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Karongi-Nyamasheke ubu atari nyabagendwa kubera kwangizwa n’inkangu.

Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Muri ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda, yagize ati “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo.”

Polisi y’u Rwanda yakomeje yizeza ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda iri gukorwa.

Muri ubu butumwa bwa Polisi, yasoje igira iti “Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”

Uyu muhanda wo mu Ntara y’Iburengerazuba ukunze kunyuramo ibinabiziga byinshi byerecyeza muri iyi Ntara, ukunze kwibasirwa n’inkangu, bigatuma uba ufunzwe by’igihe gito.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA