AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yahawe inshingano nshya

Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yahawe inshingano nshya
26-01-2024 saa 05:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 690 | Ibitekerezo

Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo n’Umuco, akaba n’Umudepite, yahawe Inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Itorero muriMinisiteri y’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ni umwanya yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, yanashyize mu myanya abandi bayobozi batandukanye.

Uretse Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Itorero muri MINIBUMWE, Inama y’Abaminisitiri yanasabiye Emmanuel Bugingo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Ni mu gihe James Ngango yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi ndetse izi nshingano akazanazifatanya no guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva.

Naho Bob Gakire wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Bob Gakire yahawe izi nshingano asimbura Samuel Dusengiyumva uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

ABANDI BASHYIZWE MU MYANYA

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA