AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abaganga basanze igufa ry’inkoko mu bihaha by’umukobwa wari ufite uburwayi bw’amayobera

Abaganga basanze igufa ry’inkoko mu bihaha by’umukobwa wari ufite uburwayi bw’amayobera
16-04-2020 saa 20:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8577 | Ibitekerezo 1

Mu gihugu cy’Ubushinwa abaganga babaze ibihaha by’umukobwa wari umaze imyaka 14 akorora bidasanzwe basanga mu bihaha bye harimo igufa ry’inkoko.

Ni nyuma y’uko abaganga bari babanje gukeka ko uyu mukobwa w’imyaka 22 yaba arwaye bronchite ariko bamuha imiti ya bronchite ntigire icyo ihindura ku burwayi bwe.

Amazina y’uyu murwayi ntabwo yatangajwe. Iri gufa rifite santimetero eshatu ryabonywe ubwo uyu mukobwa yari yongeye kunyuzwa mu cyuma kuko ku nshuro ya mbere yari yanyuze mu cyuma abaganga bakabura ikintu kimutera iyo nkorora idasanzwe.

Yavuwe n’ibitaro bya kaminuza y’ubuvuzi ya Guangzhou, nyuma y’uko umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’umutima asabye ko uyu mukobwa yongera kunyuzwa mu cyuma.

Wang Jiyong, ubwo yanyuzaga uyu mukobwa mu cyuma nibwo yabonye ko mu bihaha bye harimo ikintu kidasanzwe.

Yang Ming yakoze ubushakashatsi ngo amenye icyo kintu icyo aricyo kiramuyobera, biba ngombwa ko uyu mukobwa abagwa. Yabanzwe tariki 12 Mata, iki gikorwa cyamaze iminota 30.

Ming amaze kumubanga yavuze ko ikintu cyari mu bihaha by’uyu mukobwa ari igufa ry’inkoko cyangwa irya dendo.

Aba baganga bavuga ko bakeka ko iri gufa uyu mukobwa yarimize ari umwana ntiyabimenya.

Dr Jiyong avuga ko iri gufa ariryo ryatumaga uyu mukobwa ahora akorora kubera ko ryateye umwuka udasanzwe mu bihaha.

Uyu mukobwa nyuma yo kubagwa ubu ameze neza, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo Asiawire.com.




INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Kiragijeanidamacsene. Kuya 16-04-2020

Nibyiya.imanayarakoze.izagumye.ikoreshe.abobaganga.kuko.ariyo.muganga.mukuru.bazamucyure.akizeneza.imana.ikomeze.imufashe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...