AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abakobwa 5 barakekwaho kwica musaza wabo kubera ihene y’inkwano

Abakobwa 5 barakekwaho kwica musaza wabo kubera ihene y’inkwano
21-02-2020 saa 11:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3161 | Ibitekerezo 1

Umuhango wo kwakira inkwano wahindutse ikiriyo polisi ita muri yombi abakobwa batanu barimo n’ uwari ugiye gukobwa nk’uko byatangajwe na Polisi ya Kenya.

Byabereye ahitwa Kiambu mu gihugu cya Kenya. Nyira w’aba bakobwa batanu na musaza wabo umwe yavuze ko inkwano bagiye guhabwa bazakuramo ihene imwe bakayiha umwe muri ba nyirarume kuko atarashaka. Niko bisanzwe bigenda mu mucyo w’Abakikuyu nk’uko Nairobi News dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Paul Njeri, musaza w’aba bakobwa batanu yanze ko iyo hene ihabwa nyirarume, bituma aba bakobwa bamuteranira baramukubita.

Njeri wari ufite imyaka 51 yakubiswe na Susan Wambui, Elizabeth Wairimu, Catherine Wanja, Alibeta Njambi na Mary Muthoni, bamuhindura intere.

Ku munsi wakurikiyeho Njeri ntiyabyutse bagiye kureba basanga yashizemo umwuka. Polisi ya Kenya yahise ita muri yombi aba bakobwa batanu irabafunga mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekanye ikishe Njeri.

Umurambo wa Njeri wajyanywe mu bitaro bya General Kago gukorerwa isuzuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Kiragijeanidamaseni. Kuya 23-02-2020

Bakwiriguhanwakuko.arabagome.hubwontihakaginumusore.uzongerakwifuza.abakobwankabo.uwomusore.azisabire.ahandi.yaragushijishyano.nawebarikuzamwica.ararokotse.musazawaboniyiruhukire.abamwishe.bikoreye.amarasoye.kumutwe.wabo.bazayabazwakumana..sinibaza.ukuntu.ihene.itagura.50000f.yatuma.bamwivugana.uwomugambibaribawubitse.bazafungwe.kugezakumperuka.nabndinkabobarebereho.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...