AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abantu 4 bafotowe bari gusambanira hafi y’ishuri ku manywa y’ihangu- AMAFOTO

Abantu 4 bafotowe bari gusambanira hafi y’ishuri ku manywa y’ihangu- AMAFOTO
12-08-2018 saa 14:03' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 20866 | Ibitekerezo

Abasore babiri n’abagore babiri bakomoka mu gihugu cya Wales bafashwe ku manywa y’ihangu bari gusambanira mu gashyamba kari hafi y’ikigo cy’amashuli aho abana barimo bakina.Aba bakoraga amabi bafashwe amafioto akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga biteza impagarara.

Ababonye aya mafoto ndetse n’amashusho yafashwe aba bantu batatangajwe amazina, batunguwe no kubona abantu bakuru bari gusambanira ku karubanda ku manywa y’ihangu nmdetse bari mu gatsiko, abo abenshi batatinye kubagerreranya n’inyamaswa.

Ibinyamakuru byandikira mu mujyi wa Cardiff mu gihugu cya Wales byanditse ko aba bantu bose uko ari 4, bakomoka muri uyu mujyi n’ubwo batagaragaje imyirondoro yabo.

Aya mafoto akigera ku mbuga nkoranyambaga, yavuyzweho byinshi bitandukanye, aho abenshi babatukaga bikomeye babashinja gutakaza indangagaciro za kimuntu, bavuga ko ibikorwa bakora ari iby’urukozasoni.

Uwafotoye aya mafoto yavuze ko akibona aba barimo basambana, ngo yabanje gukeka ko ari abantu barimo kwiganirira bisanzwe cyane ko batari kure y’aho abana biga mu kigo cy’ishuri kihegereye bari gukinira hafi aho.Ngo nyuma yaje kumva bataka abegereye abona bari mu bikorwa yise ko ari urukozasoni.

Avuga ko akibabona byamutunguye cyane ngo kuko bari abantu bane, yumva atangajwe no kubona abantu nkabo bakora imibonano bari ahantu hamwe, maze afata umwanzuro wo kubafata amafoto n’amashusho.

Ubwo aya mashusho yageraga hanze, polisi ikorera mu mujyi wa Cardiff yashyize hanze itangazo ryo gushakisha aba bantu kugira ngo batabwe muri yombi bakurikiranwe iki cyaha cyo gukorera ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA