AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Amakosa abantu benshi bahuriraho mu guteka umuceri

Amakosa abantu benshi bahuriraho mu guteka umuceri
3-04-2020 saa 11:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 17077 | Ibitekerezo 5

Umuceri ni kimwe mu biribwa bidakunzwe kubura ku meza y’abantu benshi mu Isi. Icyifuzo abantu bose bahuriraho ni ukurya iki kiribwa gifite icyanga, gusa hari amakosa abatetsi bakora mu guteka umuceri atuma uyu muceri utakaza icyanga cyawo.

6. Gutekera mu nkono ifite indiba ya paseri nto

Iyo utekeye umuceri mu nkoko ifite paseri nto ntabwo ibasha kubika ubushyuhe. Ibi bigira ingaruka ku muceri utetse bigatuma utaryoha neza.

5. Ibipimo bitaribyo

Mbere yo guteka umuceri ugomba kubanza gupima neza amazi. Iyo amazi agiye munsi y’ agenwe umuceri ntabwo ushya neza, iyo arenze igipimo cyagenwe uratoha ugahindura nk’umutsima. Umuceri ugomba gutekeshwa amazi agana na mililitiro 240 z’amazi kuri garama ziri 175 na 185 z’umuceri.

4. Kutaronga umuceri

Burya kutaronga umuceri nabyo ni amakosa. Dusubiye mu myaka yashize urasanga abantu bose bararongaga umuceri kuko wabaga urimo imyanda, ariko ubu bitewe n’uko imiceri myinshi iva mu nganda itunganyije neza ntabwo abantu benshi bakiyironga.

Ibi bigira ingaruka kuko iyo umuceri utaronze uwutetse uhita urema urufuro, urufuro rukaza gutuma ufatana.

3. Kutumutsa umuceri

Yego birumvikana ntabwo abantu bose bafite ibikoresho byabigenewe byo kumutsa umuceri(steamer), ariko ibi ntabwo bisobanuye ko umuntu atagomba kumutsa umuceri. Iyo umuceri uwuteruye ku mashiga ugawugumisha ahantu hari ubushuhe butari bwinshi bituma wumuka ukanongera icyanga.

2. Gukoroga umuceri
Ni amakosa kunyuza ikiyiko, cyangwa umudaho mu muceri ukiri ku mashyiga. Gukorogera umuceri ku mashyiga bituma ufatana bikaba byatuma ushyirira udahiye neza cyangwa ugahinduka nk’umutsima.

1. Kudashyiramo umunyu

Nibyo ko igihe utetse umuceri ushyiramo akunyu gake ukiri ku mashiga kuko iyo udashyizemo umuntu biwugabanyiriza uburyohe. Gusa ibi ntibikuraho amahitamo y’umuntu ku giti cye kuko hari abakunda umuceri utarimo umunyu.

Tips and tricks


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
clenie Kuya 6-04-2020

Mwiriwe!mumfashe munsobanurire impamvu iyo ukase igitunguru kikurya mumaso?ese ntangaruka bigira?

Mutoni Kuya 4-04-2020

Ariko namwe nimukagore umuntu mukurikize ibipimo babahaye mugabanye mukurikije ibyomuteka so?

Mutoni Kuya 4-04-2020

Ariko namwe nimukagore umuntu mukurikize ibipimo babahaye mugabanye mukurikije ibyomuteka so?

Kubwimana merchiad Kuya 3-04-2020

Ubu se umuntu yamenya ibipimo bya mazi wavuze aribihe ngo mililitiro 240 zamazi kuti garamba 175 na 185?ntabwo tubisobanukiwe ahubwo tubwire uti amazi angana gutya ku kilo ku nusu cg se ku irobo nibwo byadufasha kubyumva neza murakoze

bringo Kuya 3-04-2020

Sha kera habagaho umuceri uryoha cyane kdi usa neza wumye neza naho imiceri turya ubu yose irabishye nta cyanga ifite, iratota, kuyiteka igashya neza n’amahirwe!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...